Perezida Museveni wa Uganda yaburiye abakandida bahanganye biyemeje guhuza imbaraga bashaka kumutsinda mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2021 ko niyo babigenza bate badatese kumutsinda.
Chimpreports yanditse ko ibi Perezida Museveni yabitangarije kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020 nyuma yo kumenyako abakandida bahanganye bakomeje kugenda bakora inama zigamije ubufatanye no guhuriza hamwe imbaraga mu ntambara igamije kumutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu.
Mu bakandida bivugwako biyemejeguhuriza hamwe imbaraga zo kuvana Museveni ku mwanya w’umukru w’igihugu ku isonga hari Robert Kyagukanyi Ssentamu wa NUP, Mugisha Muntu wa ANT,Gen. Henry Tumukunde na Norbert Mao w’ishyaka DP.
Uku kwihuza mu guhangana na Museveni kuje gukururikira ifugwa rya Robert Kyagulanyi utazirwa Bobi Wine watawe muri yombi ku wa Gatutu w’icyumweru gishize, akarekurwa mu mpera z’icyumweru. Ifungwa rye ryakurikiwe n’imyigaragambyo mu murwa mukuru Kampala, aho habarurwa abagera kuri 30 bayiburiyemo ubuzima abandi barenga 500 bagatabwa muri yombi.