Célestin Mutabaruka yavukiye mu Rwanda muri 1956. Yabaye umushumba wa pentekote, akaba yarabaye umuyobozi w’interahamwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mutabaruka arashinjwa kandi kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’aba Peresibiteriyeni rwa Gatare ku ya 17 Mata 1994, akaba yaranayoboye umutwe w’ Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi barenga ibihumbi 40 mu bisesero. Mutabaruka ubu yibera mu Bwongereza aho afite urusengero Fountain Church muri Ashford umujyi wo mu ntara ya Kent.
Urusengero rwa Mutabaruka rusengerwamo kandi rugashyigikirwa na bamwe mu bavuye mu Rwanda bakoze jenoside, n’utundi dutsiko turimo abantu benshi barwanya leta y’u Rwanda. Benshi bagiye bamenyekana mu bafatanyije na Mutabaruka gushinga urusengero harimo umugore we Roza, umuhungu we Peter, n’izindi nterahamwe zagiye zikurikiranwa n’ubutabera nka:
1. Vincent Bajinya dogiteri w’imyaka 59, yabonye ubwenegihugu bw’Ubwongereza ahindura izina rye yitwa Brown, ashinjwa kuba mu bateguye Jenoside no kugira uruhare mu bwicanyi no gufata ku ngufu.
2. Celestin Ugirashebuja yavutse mu 1953, yahoze ari Burugumesitire muri Komini ya Kigoma, Perefegitura ya Gitarama, aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
3. Charles Munyaneza yavutse 1958, yari umuyobozi wa komini ya Kinyamakara muri perefegitura ya Gikongoro. Araregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
4. Emmanuel Nteziryayo wihimbye Emmanuel Ndikumana, yahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Mudasomwa i Gikongoro, ashinjwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Andi matsinda y’urubyiruko n’abandi baba hirya no hino bahagarariwe n’umuhungu wa Mutabaruka witwa Peter Mutabaruka. Peter Mutabaruka yihuje n’abandi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bihishahisha ubutabera bashinga ishyirahamwe ryiyise “Amahoriwacu”. Lt Seyoboka nawe wazanywe mu Rwanda gukurikiranwaho uruhare rwe muri Jenoside yabaga muri iri shyirahamwe. Abagize Amahoriwacu usanga aribo benshi bitabira amateraniro ya Fountain Church iyobowe na pasitori Célestin Mutabaruka n’umugorewe Roza.
Celestin Mutabaruka n’umugore we Roza biriwa mu rusengero babyina batanga ngo umugisha ku bakirisitu. Nyamara ababazi neza bemeza ko uyu muryango w’abajenosideri nta mugisha uretse kubiba ingenga bitekerezo ya jenoside, no gukusanya amafaranga yo gushyigikira intaerahamwe n’imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’u Rwanda.