José Alberto “Pepe” Mujica Cordano ni umunyapolitiki ukomoka mu ishyaka Movement of Popular Participaton. José Mujica yabaye Perezida wa 40 wa Uruguay kuva mu mwaka 2010 kugeza mu mwaka 2015.Afatwa nk’a Perezida w’umukene kurusha abandi babayeho kuva isi yaremwa kuko arenga 90% y’umushahara we yayakoreshaga agaburira abakene.
Umwirindoro we
José Alberto “Pepe” Mujica Cordano yavutse kuwa 20 Gicurasi 1935 avukira mu gace ka Carmelo ubwo Uruguay yari ikigengwa n’abakoloni b’abanya-Espagne.Ni umuhungu wa Demetrio Mujica wavukaga mu muryango w’abatware b’abanya-Espagne na Lucy Cordano(Nyina) wavukaga mu muryango w’abimukira b’Abataliyani.
Mu mwaka 1969 mu ntambara y’inyeshyamba yiswe Vilolent Tupamaro Gurillas Yaje kuyigiramo uruhare afatwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe bwamuhanishije gufungwa imyaka 13 afunze.
Uko yinjiye muri Politiki
Jose Mujica ubwo yari amaze gufungurwa yahisemo gutangira Politiki ku mugaragaro aho yahise ajya mu ishyaka Movement of Popular Partucipaton, ryari rimwe mu mashyaka akomeye yari yiganjemo abahoze bakomeye mu rugamba rw’inyeshyamba rwo mu mwaka 1969.
Mu mwaka 2005 ubwo ishyaka MPP rya Jose Mujica ryihuje n’irindi shyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Broad Front party yombi yiyemeza gushyigikira Jose Mujica mu matora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe gusa ntibaza kuyatsinda.
Nyuma y’aya matora yo muri 2005, Jose Mujica yagiye akora imirimo itandukanye muri Guverino nkaho yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi(2005-2008) Senateri(2008 Kugeza 2010) .Kuwa 1 werurwe 2010 Jose Muhica yatorerwaga kuyobora Uruguay yari yugarijwe n’ubukene bukabije,ni umwanya yavuyeho mu mu mwaka 2015.
Intandaro y’ubukune bwe
Jose Mujica yinjiye mu ntambara y’ishyamba atagamije indoke ahubwo agamije ko abaturage bakuriye mu miryango ikennye yabonaga mu murwa mukuru Montevideo bahindura imibereho. Ubwo yatorerwaga kuba Perezida mu mwaka 2010, igihugu cya Uruguay cyari cyugarijwe n’’ubukene n’amadeni y’ibihugu bikize.
Aha mu Rwego rwo kugabanya ku madeni iki gihugu cyari gifte, Jose Mujica yasabye inteko ishingamategeko kwemeza umushinga wo gukodesha inzu yari isanzwe iturwamo n’umukuru w’igihugu. Bidatinze igitekerezo cye cyashizwe mu bikorwa, Inzu y’umukuru w’igihugu irakodeshwa Jose yigira gutura aho yahoze aba mu kazu gato cyane kari mu nkengero z’umurwa mukuru Montevideo.
Ikindi kintu Jose yibukirwaho ni uko yemeje ko azajya afata 10% by’umushahara we , asigaye 90% akayashora mu mishinga yo kugaburira abakene no kurihira amashuri abana bavuka mu miryango ikennye.
Mu mwaka 2014 ubwo yaburaga umwaka umwe ngo manda ye irangire,umwami wa Arabie Saoudite yamwemereye kumuha imodoka ihenze igura miliyoni y’amadorari, maze Jose nta kuzuyaza amusaba ko yamuha ayo mafaranga akayongera kuyo afashisha abakene we agakomeza kwigendera mu kamodoka ke gashaje ko mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yari asanganwe.
Ibyo Jose Mujica yibukirwaho
Mu myaka ya Nyuma ya Manda ye, yemeje ihingwa n’icuruzwa ry’urumugi rwo mu bwoko bwa Majuana. Ubwo yari Perezida kandi Jose Mujico yemeje itegeko rishyingira ababana bahuje ibitsina.
Jose Mujica kuri bamwe afatwa nk’intwari ya Amerika y’Epfo, aho bamwe batanatinya kumugereranya na Nelson Mabela wa Amarika y’Epfo( El Mandela latina).Kuri ubu Jose Mjica ari mu kiruhuko cy’izabukuru .
Mu gutegura iyi nkuru twifashishije filimi mbarankuru yiswe El Pepe: A Supreme Life
Ildephonse Dusabe