Ibyo abantu bakibaza ku rupfu rwa Musenyeli Bernard Manyurane wapfuye mbeye yuko yimikwa nk’umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeli.
Musenyeli Bernard Manyurane yamenyekanye mu myaka ya 1960, mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge mu mwaka wa 1962.
Yayoboraga muri Diyosezi ya Kabgayi ari umupadiri, maze ku itariki ya 20 Ukuboza 1960, Papa Yohani wa 13 amutorera kujya kuyobora Diyosezi ya Ruhengeli, ariko icyo abantu kugeza uyu munsi cyane cyane abariho muri icyo gihe barakibaza, uko yaje kwitaba Imana bitunguranye mbere y’uko yimikwa kuyobora iyo Diyosezi ya Ruhengeli.
Uyu Musenyeli yagombaga kwimikwa ku mugaragaro kuyobora Diyosezi ya Ruhengeli tariki ya 11 Gashyantare 1961, ariko tariki ya 28 Mutarama 1961, yafashwe n’uburwayi butunguranye maze ajyanwa mu Bubiligi igitaraganya ariho yaje kugwa bigatangazwa ko yazize indwara itazwi.
Mu gushaka kumenya byinshi ku rupfu rw’uyu Musenyeri Rwandatribune, yifashishije bamwe mu basaza bari bariho kuri icyo gihe kandi bazi neza uko Musenyeli Bernard Manyurane yapfuye.
Muzehe Serugendo Charles yavutse mu mwaka 1937 kuri ubu akaba afite imyaka 83,ni umusaza uzi amateka menshi ya Ruhengeli dore ko yanakoze imirimo itandukanye muri Ruhengeli, kuva mu mwaka wa 1959 aho yakoranye n’abazungu b’abakoloni muri icyo gihe.
Mu mirimo yakoze harimo gusemurira aba Dogiteli b’abazungu bavuraga ku bitaro bya Ruhengeli, no kuba ari umwe mu batangiranye n’urugomero rwa Ntaruka ashinzwe ashinzwe Tekiniki.
Ubwo twamusuraga aho atuye mu gasanteri ko mu Muko yatubwiye ko Musenyeli Bernard Manyurane amuzi ndetse ko abenshi bamwibukira ku ntego ye yitwaga ko ari “Injishi y’Amahoro.
Yagize Ati “ Ndamuzi rwose kuko nanjye ariho nasengeraga yagiraga intego yitwa Injishi y’Amahoro, Bernard yatorewe kuza kuyobora Ruhengeli bitunguranye kuko ntiyigeze ayobora muri Ruhengeri ahubwo yayoboraga muri Diyosezi ya Kabgayi byaradutunguye rero kumva ko agiye kuza kuyobora Ruhengeli.”
Muzehe Serugendo yakomeje avugako Manyurane yapfuye nka Rudahigwa kuko yapfuye urupfu rutunguranye. Ati “ yapfuye nka Rudahigwa nawe se umuntu ngo wafashwe n’uburwayi butunguranye bakamujyana mu bubiligi igitaraganya yagerayo agapfa bakavuga ko yishwe n’indwara itazwi? (Xanax) Yapfuye nka Rudahigwa rwose.”
Muzehe Serugendo akomeza avuga ko ibyagiye bivugwa bumvaga ari uko Musenyeli Bernard Manyurane yishwe n’Abapadiri bagenzi be b’Abazungu bamugiriye ishyari bakamuroga kuko ariwe wari ubaye Musenyeli wa mbere w’umwirabura.
Ati “ bavuga ko yishwe n’abapadiri bagenzi be b’Abazungu bamugiriye ishyari kuko ariwe wari ubaye Musenyeli wa mbere w’umwirabura, nawe se umuntu gutorwa agapfa atayoboye kandi bakavuga ko indwara yamwishe itazwi urumva yarishwe niki ? nubwo nta gihamya mfite ariko nanjye nemeza ko yarozwe kuko kuba indwara ye itarabonetse nicyo nshingiraho ko yarozwe.”
Ashyinguye munsi ya Alitali ya Kiliziya ya Ruhengeli
Muzehe Serugendo Charles akomeza avuga ko Musenyeli Bernard Manyurane yashinguwe mu cyubahiro gikomeye aho yahambwe n’abasirikare b’Ababiligi.
Ati “ yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye kuko abasirikare b’Ababiligi nibo bamushyinguye bakora akarasisi rwose nari mpibereye mbireba n’amaso yanjye bamushyinguye munsi ya Alitali ya Kiliziya ya Ruhengeli nubu niho akiri.
Iki ni igice cya mbere ku rupfu rwa Musenyeli Bernard Manyurane ubutaha tuzabagezaho igice cya kabiri aho tuzifashisha zimwe munyandiko za Diyosezi ya Ruhengeli.
Nyuzahayo Norbert