Igitekerezo cyo gushinga misiyoni mu majyaruguru y’u Rwanda cyagizwe na Musenyeri Yozefu Hirth. Taliki ya21 Kanama 1903, ubwo yari avuye gusura misiyoni ya Nyundo, Musenyeri Hirth yitegereje akarere gakikije ikiyaga cya Ruhondo (Umurera n’Ubugarura) agakundira imiterere y’abaturage benshi baho. Nibwo yafashe icyemezo cyo gushinga misiyoni mu majyepfo y’ikiyaga cya Ruhondo.
Uyu Jean Joseph Hirth wazanye iki gitekerezo yavukiye i Spechbach-le-Bas mu Majyaruguru y’u Bufaransa ku wa 26 Werurwe 1854. Yasoje urugendo rw’ubuzima bwe ku wa 06 Mutarama 1931 aguye i Kabgayi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo
Taliki ya 21 Ugushyingo 1903 nibwo Misiyoni ya Rwaza yashinzwe,iragizwa Bikira Mariya wajyanwe mu ijuru yitwa ASOMUSIYO Y’UMURERA nk’uko Musenyeri Hirth yari yarabyifuje.
Musenyeri Hirth yahisemo izina rya ASOMUSIYO YA MURERA kubera ko ubwo yavaga ku Nyundo hari ku munsi wa 8 ukurikira umunsi mukuru wa Asomusiyo (Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya) uba taliki 15 Kanama buri mwaka.
Abogezabutumwa baje mu ishingwa rya Rwaza baje baturutse Bukumbi ho muri Tanzaniya y’ubu, aho Musenyeri Hirth yari atuye; Bakomereza i Karagwe, Mpororo banyura mu Ndorwa no mu Buberuka bahingukira mu Bugarura maze baruhukira ku musozi wa Kiruri.
Bari Abamisiyoneri batandatu: bane bagenewe Rwaza, umwe wari ugenewe Mibirizi n’undi umwe wa Zaza, baherekejwe n’abafasha barenga Magana abiri (200).
Abo bamisiyoneri ba mbere ba Rwaza niba Padiri Leon Paul Classe, Felix Dufays na Nicolas Cunrath hamwe na Fureli Hermenigilde.
Mu gushaka umusozi wo kubakaho icyicaro cya misiyoni, Abamisiyoneri bayoborwaga n’uwitwa Nyagasaza, wari warakoreye komisiyo zo gukata imipaka, hamwe na Ruzirampuhwe. Babarangiye imisozi myinshi: Remera, Rutare, Gasakuza na Rwaza.
Nyuma Abamisiyoneri bahisemo agasozi ka Kabushinge kari munsi y’umusozi wa Rwaza bitewe n’uko amazi yari hafi kandi imirimo yo kubaka ikaba yakoroha.
Bahisemo aho bubaka bashingiye ku mabwiriza ya Kardinali Lavigerie yavugaga ko ahagomba kubakwa misiyoni hagomba kuba ; Ubucucike bw’abantu buhagije, Imiterere y’ikirere: hagomba kuba higiye hejuru kandi hitaruye ku mpamvu z’ubuzima n’umutekano n’ubutaka bwera: kuberako ari ngombwa gushaka ubushobozi bwo kubaho aho hantu ku buryo bwose.