Biragoye kwemeza neza amateka y’ikinamico kubera ko icyo twakwita ikinamico nyayo kitazwi neza. Hari ibimenyetso bihamya ko umukino runaka ari ikinamico. Dufatiye ku ikinamico y’i Burayi, umukino wanditse ukurikiza amategeko y’inyabutatu: ubumwe bw’igikorwa, ahantu n’igihe, hagatandukanywa abakinnyi n’abarebyi. Bityo, abasesengura amateka y’ikinamico nyarwanda basanga bitakorohera umuntu kwemeza neza ko Afurika, u Rwanda by’umwihariko rwabayemo ubugeni bw’ikinamico.
Ariko nubwo Abanyarwanda batari bazi kwandika, bari bafite umwimerere wo guhimba no gutora ibintu mu mutwe bitabagoye. Nta gushidikanya rero ko Abanyarwanda bari barahiriwe n’iyo nganzo batokobwa burundu ku ikinamico.Uko bimeze kose, abahanga bemeza ko ikinamico yatangiranye no kubaho kwa muntu. Uko umuntu yabaga mu bitare abeshejweho no gusoroma imbuto z’ishyamba no gutungwa n’inyama mbisi z’inyamaswa z’umuhigo, ibyo byose babifataga mu buzima busanzwe nk’ikinamico. Nyuma ya Yezu/Yesu, mu ntangiriro ya Kiriziya, ku munsi mukuru wa Noheri, bakinaga imibereho ya Yezu/Yesu mu duce dutoya bigakereza abagenzi. Ndetse ngo ku bemera Pasika, bakinaga ububabare bwa Yezu/Yesu Kirisitu.
Mu Rwanda, twakwemeza ko habagaho ikinamico gakondo, aho wasangaga abanyarwanda, abiru bubahiriza inzira yo kwimika umwami hakaba ibirori bikomeye, kimwe n’izindi nzira zubahirizwaga ibwami: Inzira y’umuganura, inzira ya kivu, y’ishora,ya rukungugu,… Habaga iyo ba sogokuru bagira batya bakerekeza mu gicumbi, mu ndaro z’abakurambere bagaterekera byo kwiyambaza abakurambere, abashishoje iby’ikinamico bavuga ko imihango yose ijyana n’amadini gakondo byafatwa nk’ubwoko bw’ikinamico. Imisango y’ubukwe, kubyukurutsa, gucyuza umuhigo no kwirahira, iminsi mikuru yo gucana uruti, guhana inka; gutumirana abantu barabyina, bagasabana, ufata ijambo akarifata, bityo bityo abantu bakishima, kimwe n’utundi dukino two kwidagadura tubarirwa mu ikinamico gakondo.
Aho abazungu bagereye mu Rwanda, habayeho igihe cyo kwigana ikinamico z’i Burayi. Abagannye ishuri bagiye babona imiterere y’ikinamico y’i Burayi. Niba hakinwe moriyeri (Molière), Koruneye (Corneille), Rasine (Racine) cyangwa Sheyikisipeya (Shakespeare), abanyarwanda babashije kugera mu ishuri bagize ishyaka ryo kwigana ikinamico babonye kandi biyumviye.
Mu maseminari, inkuru n’intoya aho bitaga cyane cyane kwigisha indimi byagaragaye ko zaje ku isonga. Ikinamico yujuje ibisabwa yatangiriye i Burayi, muri Afurika itangirira mu mashuri yo muri Afurika y’Uburengerazuba. Amashuri yamenyekanye cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere ikinamico nyafurika harimo Ishuri ryitiriwe Wiriyamu ponti (William Ponty) ryari ryubatse mu kirwa cya Gore, hafi y’i Dakari ryari ryarashinzwe na Sharire Beyari (Charles Béart) umuhanga mu kwigisha ikinamico, mu mwaka wa 1930 . Irindi shuri rizwi ni “Ecole Primaire Supérieure de Bingerville” ho muri Kotedivuwari (Côte d’Ivoire), ryashinzwe mu 1913. Amashuri nk’aya rero ntayo twigeze tugira muri Afurika y’ibiyaga bigari.
Mu Rwanda, ikinamico ya mbere mu Gihugu cyose yabonetse mu mwaka wa 1954. Ubwo bugeni bwatangiranye n’uwitwa Saverio Nayigiziki mu mukino yise “L’optimiste”, aho yatangaga ikizere ko ibintu byose bishoboka. Ikinamico yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagaragaye mu Rwanda ni iy’uwitwa Mubashankwaya mu mwaka wa 1968 yitwa “Diyosezi y’Imvejuru izigondera Seminari?”. Nyuma y’icyo gihe ikinamico yakwiriye mu mashuri, cyane cyane ay’Abihaye Imana. Ikinamico zagiye zigaragara, zakomozaga ku ngingo nyinshi zo mu buzima busanzwe: urukundo, umuco, uburezi n’uburere, intambara y’ibya kera n’iby’ubu, amajyambere n’amafaranga. Usibye izi ngingo zagiye zibandwaho hari n’abanditsi bagiye banenga imyifatire itaboneye ya mwarimu cyangwa y’umunyeshuri. Twizere ko hazaduka n’izindi ngingo zizibandwaho n’abanditsi b’ikinamico nk’uko i Burayi bahinduye bakihimbira ikinamico yo kuzubara n’iy’imibereho.
Hifashishjwe igitabo cya Nkejabahizi, Jean Claude., 2005, Ubuvanganzo nyarwanda. Inkuru ndende n’Ikinamico, Butare, U. N. R.
TUYISINGIZE Nazard