Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Ukuntu Ingoma Nyiginya yagiye yaguka kuva ku Rwanda rwa Gasabo kugera ku itsindwa ry’i Gisaka.
Ubundi ijambo “Rwanda” rituruka ku nshinga ya kera yitwa”kwanda” bivuga gukwira hirya no hino cyangwa kwaguka. Izina “Rwanda” riranga ahantu, urisanga mu ntara ya Busoga iri mu Burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole.
Mu gihugu cyacu mu Rwanda rwo hambere, bavugaga ko hari Rwanda ya Binaga mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo bakunze kwita Rwanda rwa (Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba) , ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika.
Umwanditsi Kagame mu “Nganji Kalinga” avuga ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga uRwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo ni ho biciye imfizi ya Gihanga y’Umwami Rugira, n’insumba yayo, Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo” ngo bavuga batyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo, ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.
Kuva kuri Ruganzu I Bwimba kugera kuri Mibambwe Sekarongoro I Mutabazi I. Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba, icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda.
Umwami w’i Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe n’ingabo z’i Gisaka . Bimaze kuba uwo Robwa ngo yaba yarisekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka. Gusa bavuga ko Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye Ingoma nyiginya.
Ku ngoma y’uwakurikiyeho, ari we Cyirima I Rugwe, u Rwanda rwiyongereyeho u Buriza n’u Bwanacyambwe.
Ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya hari abemeza ko bakurikije imvugo ya rubanda ko uwo Mukobanya na murumuna we Sekarongoro bari ibikomangoma by’i Bugesera, bakaba rero bari Abahondogo, ni ho habaye igitero cya I cy’Abanyoro baturutse mu Bunyoro muri Uganda, bari bakomeye cyane kandi bagirije u Rwanda bikabije, bayobowe n’umwami wabo wa I. icyo gihe hari mu 1520.
Muri icyo gitero ni ho Mibambwe I Sekarongoro I yakomerekejwe n’umwambi mu gahanga, bamuhimba igisingizo cya “Mutabazi.”
Biracyaza!
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com