Pst Ezra Mpyisi ni umukambwe w’inararibonye benshi bahamya ko bishimira uburyo abwirizamo ndetse n’inama akunze guha urubyiruko.
Mpyisi Ezra yavukiye i Nyanza mu 1922 ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga.
Ubugimbi bwe yabubayemo ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa waje gufata izina rya Charles Leon Pierre.
Nyuma yo kwakira Abamisiyoneri b’abagaturika uyu mukambwe ari muri bake babashije gukandagira mu ishuri.
Yize amashuri 8 abanza mu bigo bitandukanye ndetse nyuma ayakomereza muri Zimbabwe muri Kaminuza y’Abadiventisiti yitwa Solusi aho yakuye impamyabushobozi muri Tewolojiya.
Mpyisi mu 1944 ni bwo yasezeye ku busiribateri ahitamo kubaka urugo. Yabyaye abana umunani harimo abahungu barindwi n’umukobwa umwe.
Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo, muri 1959 nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa na we byamugezeho ndetse nk’umuntu wari umuvugizi w’Abadiventisiti ku ngoma y’Umwami yakomeje kubikora n’aho yari ari mu buhungiro.
Yagiye yubaka amashuri atandukanye yigisha Bibiliya mu Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yahagaritse gukora nk’umumisiyoneri mu 1992, agararukana n’umuryango we mu Rwanda mu 1996.
Yahise atangiza ishuri ry’Abadiventisite rya Mudende ari na ryo shuri ryambere ryigenga ryari rije mu Rwanda.
Si ibyo gusa kuko yaje no gutangiza irindi shuri rya Bibiliya i Nyamirambo . Nubwo akuze ariko ntimubuza kuba hari uturimo agikora tujyanye n’imbaraga ze.
Past Mpyisi yaranzwe no gukunda umurimo ari na byo urubyiruko rwinshi rukwiye kumwigiraho.