Kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), cyagaragaje ko ubufasha uyu muryango uteganya guha Ingabo za SADC, buteye impungenge kuko izi Ngabo ziri gukorana n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta z’ibindi bihugu, bityo icyo gihugu kikavuga ko kwaba ari ugutera inkunga iyo mitwe y’inyeshyamba.
Ibi byagaragajwe nyuma y’uko habaye inama y’uyu muryango ariko igaheza igihugu cy’u Rwanda ari nacyo cyagaraje izi mpungenge ko SADC Iri gukorana na FDLR
Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 werurwe 2024, y’abagize akanama k’umutekano w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe yateranye, biga ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse harebwa n’uko abasirikare ba SADC bari muri icyo gihugu baterwa inkunga.
Iyi Nama yabaye hifashishijwe ikorana buhanga rigezweho.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itari yanatumiwe muri ako kanama , bityo bahita bandikira umuryango w’Afrika yunze ubumwe ba wumenyesha akaga bishobora gutera mu gihe bahaye ubufasha ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23.
Ibihugu byo mu muryango wa SADC, birimo Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania byohereje abasirikare bobo muri RDC mu rwego rwo kugira ngo bashyigikire FARDC kurwanya M23. Ni intambara kandi irimo n’igisirikare cy’u Burundi zambutse k’ubutaka bw’iki gihugu biciye mu bwumvikane bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na leta y’u Burundi.
Repubulika y’u Rwanda igize igihe igaragaza ko itishimira ingabo za SADC ziri muri RDC, aho zagiye gufasha igisirikare cya FARDC gisanzwe gikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu ibaruwa leta y’u Rwanda yandikiye umukuru wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, biciye Kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vicent Biruta, isaba uyu muryango kudaha uburenganzira cyangwa ubufasha bw’amafaranga, ngo kuko bidashobora gusimbura urugendo rwa politike rwa Nairobi na Luanda.
Iyo baruwa iributsa umuryango w’Afrika yunze ubumwe ko ikibazo cy’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ko cyatangiye mu myaka 30 ishize, bavuga ko leta y’u Rwanda yagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zabo n’Interahamwe bahungiye mu cyahoze cyitwa Zaïre, ariko ubutegetsi bw’icyo gihugu, nti bwa bambura intwaro, bityo batangira kurema urwango mu Banyekongo no kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC ku buryo abenshi bahise banahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu bya karere.
Iyi baruwa yibukije AU kandi ko mu mwaka w’ 2013 Brigade y’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye yari iyobowe na SADC iteganya guha ubufasha yashinzwe igamije kurwanya imitwe irimo FDLR na ADF, gusa ihitamo kurwanya M23 yonyine, k’uburyo byanatumye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi byariho icyo gihe bihagarara.
U Rwanda rukavuga ko FDLR kuri ubu ikorana byanyabyo na Guverinoma y’u Burundi na RDC ko kandi ibyo bihugu bigamije gutera u Rwanda.
Iyo baruwa ya leta y’u Rwanda isoza ivuga ko mu gihe umuryango w’Afrika yunze ubumwe yaha ubufasha SAMIRDC nta kindi byamara kitari ugutiza imbaraga amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no gushyigikira uruhande leta ya Kinshasa ihagazemo, bigatuma yivana mu nzira y’amahoro yo gukemura umwuka mubi w’intambara uri muri iki gihugu umaze imyaka irenga 20.