Icengezamatwara rya leta ya Uganda ryongeye kuvuga ko urwego rushinzwe iperereza mu gisirikari CMI ryataye muri yombi abantu barindwi bo mu nzego z’umutekano za Uganda rushinja ngo gufatanya n’u Rwanda mu butasi.
Nk’ibisanzwe ibi birego ntashingiro bifite usibye kugendera ku magambo gusa nkuko byatangajwe mu nkuru ndende yanditswe n’ikinyamakuru Chimpreports, gikorera ibiro by’iperereza bya Uganda, aho yanditse ko “ku wa gatanu taliki ya 1 Gicurasi, 2020, CMI yatangije igikorwa cy’ibanga kigamije guhiga icyitwa agatsiko bise ko ari ak’abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri UPDF “igisirikari cya Uganda”.
Abagabo batawe muri yombi ni Sous-Lt. Mugabi, usanzwe ari umupiloti mu ngabo zidasanzwe za Uganda hanafashwe kandi Sous Lieutenant Alex Kasamula usanzwe mu ngabo za Uganda,ASP Benon Akandwanaho,ASP Frank Sabiiti aba bombi basanzwe ari abapolisi harimo kandi ba Privates Samuel Ndwane na Moses Asiimwe Makobore ndetse na Godfrey Mugabi aba batatu ba nyuma basanzwe ari abasirikari barwanira mu kirere bo mu gace ka Nakasongola (Airforce Wing)- aba bose ni abagande.
Ikibazo gikomeye kuri bamwe muri bo, ni uko, ari Abagande bafite inkomoko mu Rwanda. Nk’uko bivugwa na CMI, nubwo nta bimenyetso batanga, “abashinzwe iperereza bavuga ko bavumbuye amafoto ya Private Ndwane ‘yambaye imyenda y’ingabo z’u Rwanda, ibi bikaba byaraturutse mu bihe byashize mu gihe Ndwane yari yaritabiriye Gahunda y’Ingando aho urubyiruko rufite inkomoko mu Rwanda ruhabwa amasomo yo gukunda igihugu, CMI ikomeza ivuga ko Ndwane yasanganywe indangamuntu y’u Rwanda.
Bavuga ko abandi bari mu itsinda rimwe (Group) rya WhatsApp baganira na Ndwane nabo bari bafite indangamuntu z’u Rwanda.
Iyi nkuru yuzuyemo ibinyoma mu buryo bwinshi
Duhereye ku rugero rw’Itorero:
Itorero ryahozeho mbere y’ubukoroni, kuri ubu itorero ryitabirwa n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye hakaba n’irindi torero ryitabirwa n’abanyarwanda batuye cyangwa se biga mu mahanga muri icyo gice kandi abaryitabira bambara imyenda y’ingabo no guhugura urubyiruko uburyo bwo kwirwanaho n’izindi nyigisho ziganjemo izo gukunda igihugu.
Itorero ntabwo ryigeze ryigirwamo imyitozo ya gisirikare, cyangwa ubutasi.
Umwe mu baganiriye na Virunga Post yagize ati “Dufashe kandi ko Ndwane n’abandi bari “abatasi”, ni uwuhe maneko nyawe wagumana ibimenyetso bishinja nk’irangamuntu y’igihugu akeka ko ari maneko? Ukuri gushoboka cyane ni abagabo barindwi gusa ni bo baherutse kwibasirwa n’ubukangurambaga bwibasiye Abanyarwanda, cyangwa Abagande bakomoka mu Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano za Museveni.
Muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Museveni, kuba umunyarwanda, cyane cyane utavuga nabi ubuyobozi bwa Kigali, ugomba gukekwa. Ati: “Impamvu zishoboka cyane ko barindwi bafite ibibazo ni uko bagomba kuba baranze kwifatanya mu gutesha agaciro u Rwanda!”
Ikindi kigaragaza urwitwazo ruto rwihishe inyuma y’ifatwa ryabo bagabo ndetse n’ibikorwa byakurikiyeho byo kubahuza n’ibinyoma bisanzwe bihuzwa n’u Rwanda, CMI ivuga iti: “abakekwaho icyaha batanze mu ibanga amakuru y’umutekano mu ibanga mu Rwanda, bityo bikaba bibangamira umutekano w’igihugu cya Uganda.
Ankunda na bagenzi be bakoranye n’u Rwanda kugira ngo binjire mu mutwe ucunga indege z’intambara za Uganda.
Iyo nkuru ikomeza igira iti: “Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Su-30MK2 zo muri Uganda zifite imbaraga nyinshi zo guhangana nibyo yaba igamije guhamya byaba mu kirere, ku butaka, no ku nyanja.”
Nk’uko iyi ngingo ibivuga, icyiswe “indege y’ibanga rikomeye” ngo giha Uganda akanyabugabo ku kuba ngo babasha gutsinda u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byaba bihuriye mu ntambara, dore ko na n’ubu insinzwi yo mu 2000 i Kisangani ubwo ingabo z’u Rwanda zabakubitaga inshuro mu ntambara y’iminsi itandatu batarabasha kuyakira.
Museveni kuri ubu arasa nuri gutakaza amaboko kuko kuri ubu ahanganye na People’s Power ya Bobi Wine igizwe n’abasivili biganjemo urubyiruko rurambiwe ubutegetsi bwe kandi bakaba batitwaje intwaro, cyangwa Kiiza Besigye – ariko ntibigeze barega u Rwanda, mu bihe ibyo ari byo byose! .”
Hasi aha, haravugwa amakenga avuga ko “hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, abaregwa ndetse n’abandi bakiri muri rusange ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kampala bivugwa ko ngo basangijwe amakuru n’abakozi b’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bagamije guhungabanya umutekano w’ingabo za leta ya Uganda.
Aha niho ibirego bya CMI bigomba kugaragazwa ko ari ibinyoma kandi bikaba ibihimbano. Abayobozi bo mu Rwanda bavugwamo ni bande kandi kuki batavuga amazina yabo? Niba bashobora kuvuga amazina yabo bashinzwe umutekano bashinja kuba abatasi b’u Rwanda, igikurikiraho cyaba ari ukuvuga abo abakozi bo mu Rwanda bavuga ko bakoranye ariko bararuciye bararumira.
Mu bihe byashize, CMI yataye muri yombi uko yishakiye, kandi ihita inagaragaza Abanyarwanda imbere y’itangazamakuru ibashinja kuba“bari intasi z’u Rwanda.” Muri Kanama 2017, urugero bashimuse Rene Rutagungira, bahita batangaza ku mugaragaro ko “yari umuyobozi w’agatsiko k’ubutasi gakorera mu bwihisho muri Uganda.”
Bafunze mu buryo butemewe umusivili, umucuruzi, muri gereza ya gisirikare aho yakorewe iyicarubozo imyaka irenga ibiri. Bikaza kurangira bigaragaye ko Rutagungira ari umwere ndetse akaba yaraje mu Rwanda mu mpera za 2019.
Umwunganizi we i Kampala, Eron Kiiza, yakomeje guhangana na CMI yerekana ibimenyetso bimwe byerekana ko yari umwere, gusa CMI ntacyo yakoze kuko yakomeje iyicarubozo kuri Rutagungira kubera ko Uganda yari yatangiye politiki yo kurwanya u Rwanda, abashinzwe umutekano ba Uganda batanze uruhushya rwo guhiga Abanyarwanda bagashimutwa ababigizemo uruhare ntibigeze banakurikiranwa.
Yagize ati: “Noneho, tugomba kwizera ko abo ari abantu bananiwe guta muri yombi abitwa ko ari abakozi b’u Rwanda bivugwa ko bakiraga amabanga y’abagize igisirikare n’abapolisi ba Uganda?
Umusesenguzi mu by’umutekano kuri iyi ngingo yagize ati. “Abantu ba Museveni barasekeje kuri iki cyiciro!”
Imwe mu mpamvu zitera imikino nk’iyi ni uko nka CMI ubu iri mu butumwa bwo guhimba inkuru z’impimbano, no gukomeza kwitwaza ibinyoma ngo u Rwanda rugomba kuba ngo rutifuriza ineza Uganda.
“Umukino ni ugukomeza guhuzahuza ibinyoma!” Mu myaka itatu ishize kandi inarengaho, u Rwanda rwagiye rugaragaza inshuro nyinshi ubufatanye bwa Leta ya Uganda mu bikorwa bitagira ingano byo guhungabanya u Rwanda.
U Rwanda ntabwo rurega ubusa, kuko rutanga ibimenyetso bifatika. Kuva mu ntangiriro abayobozi b’u Rwanda bagaragaje ubufatanye bw’imitwe Uganda ikorana nayo mu ntego zabo zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda rwagejeje ibibazo byarwo muri Uganda rubinyujije mu nzira z’ububanyi n’amahanga, ku bibazo birimo nk’umutwe w’iterabwoba wa RNC byagaragaye ko ushakira abayoboke muri Uganda, ku bufatanye kandi uwo mutwe wafashwaga na CMI.
Leta y’u Rwanda kandi yashyize ahagaragara ibintu byinshi bijyanye n’ibyo birego; Urugero nk’ukuntu umuyobozi mukuru wa Uganda nka Philemon Mateke yagize uruhare mu gitero cyo mu Kinigi umwaka ushize afatanije n’umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana aho bishe abaturage 14 mbere y’uko abashinzwe umutekano mu Rwanda bahashya icyo gitero.
Ni inkuru izwi cyane kubera ibimenyetso byakusanyirijwe ahabereye igitero, harimo telefone, n’ubuhamya bwatanzwe n’abaterabwoba batanu bafashwe bagaragaje ubufatanye na Mateke, ndetse na Uganda.
Ibintu nkibi bibatera igisebo, bityo bagakomeza guhimba izi nkuru zuko hari ba maneko b’u Rwanda bafashwe n’ibindi, nkuko ababikurikiranira hafi babivuga kugirango barangaze uruhare rwa Leta ya Uganda mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mwizerwa Ally