Mu Burundi hateraniye inama yahuje abahagarariye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari iyi nama yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu ziturutse mu Rwanda ,Uganda n’izo muburundi nyine aribwo bwakiriye iyi nama hamwe n’abahuzabikorwa b’ishyirahamwe rya ICGLR baturutse mubihugu 12, baje kwiga kubyerekeranye n’umutekano wo mu karere
Leta y’u Burundi yakiriye iyi nama yatangaje ko umutekano wo uhari avuga kandi ko n’aho umutekano utameze neza bizakemuka vuba bidatinze.
Nkuko byatangajwe na Bernard Ntahiraja uyoboye irishyirahamwe mu Burundi yakomeje avuga ko muri iyi nama y’iminsi n’aho bitameze neza muri aka karere bigeye gukemurwa ngo kuko abaturage bamaze kumenya ko nta mutekano nta n’iterambere rishoboka
Yabisobanuye muri aya magambo agira ati”birashoboka ko mwakumva hirya no hino muri aka karere hari ibi bazo , ndabamenyesha ko abagizi ba nabi ntamwanya bafite muri akakarere k’ibiyaga bigari,kandi abanyagihugu n’abandi bose badushyigikiye bagomba kumenya ko ahatari umutekano ntaterambere rishoboka.
Icyakora umwe munyapolitiki wahoze yungirije umukuru w’igihugu we yatangaje koi bi byavuzwe Bernard ari ukwirengagiza ukuri kandi kuzwi, kuko muburasirazuba bwa Congo intambara iri guhuza inyeshyamba n’igisirikari cya Congo iri guca ibintu.
Icyakora abajijwe niba bari bwige k’umutwe w’inyeshyamba za M23 yasubije ko bari bwige kuri byinshi bishoboka byatuma habaho amahoro mu karere.
Uwungirije umuyobozi wa ICGLR yasabye inyeshyamba ziri kurwana gushyira hasi intwaro bakagana iy’ibiganiro.
Uwineza Adeline