Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yacu y’ubushize ko Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien ushakishwa n’inkiko z’u Rwanda ari mu gihugu cya Uganda, ubu noneho amakuru yizewe atugeraho ni uko yahuye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye mu ihuriro RNC.
Ntamuhanga yahuye na Cpt Nshimiyimana Cassien, hamwe na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa maze bagirira inama muri Hoteli Serena y’i Kampala.
Amakuru yizewe akomeje kugera kuri Rwandatribune.com arahamya ko mu nama yahuje aba bagabo twavuze haruguru yateranye kuwa mbere taliki 02 Kanama 2019, saa saba ndetse mu batumirwa haje kwiyongeramo Frank Ruhinda muramu wa Nyakwigendera Karegeya bemeranyije umugambi wo kongerera ubushobozi ibikorwa bya RNC byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage Leta no kwibasira ibikorwa remezo hagati mu gihugu.
Muri iyi nama kandi biravugwa ko harimo intumwa z’urwego rw’ubutasi rwa CMI.
Tugarutse kuri Frank Ruhinda nuko ari muramu wa Nyakwigendera Col.Karegeya Patrick umwe mu bashinze Ishyaka rya RNC rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba n’ubutabera bw’u Rwanda.
Frank Ruhinda kandi ubu ni we ucumbikiye Ntamuhanga Cassien kugirango bashyire imbaraga muri biriya bikorwa.
Ntamuhanga cassien yarahoze ari umunyamakuru wa Radio Ubuntu butangaje, yaje guhamywa ibyaha bitandukanye birimo kugira uruhare mu gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gusa tariki ya 30 Ukwakira 2017 yatorotse gereza ya Nyanza yari afungiwemo.
Ubwanditsi