Umunyarwenya, umukinnyi wa filime, akanazitunganya ikindi akaba n’icyamamare kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, ari mu Rwanda.
Steve Harvey yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Ugushyingo 2024. Muri gahunda ze yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Steve Harvey yatangaje ko yahuye na Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame, ku bw’imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga. Ati “Igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.”
Perezida Kagame na Steve Harvey baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imikoranire n’ishoramari ryashoboka mu ngeri zitandukanye zirimo no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’imyidagaduro.
Broderick Steven Harvey wamamaye mu mazina ya Steve Harvey, yabonye izuba ku wa 17 Mutarama 1957. Yavukiye mu Mujyi wa Welch muri Leta ya West Virginia.
Steve Harvey yakuriye mu Mujyi wa Cleveland. Yize muri Kaminuza ya Kent State University ariko ntiyasoza amasomo ye.
Mu kubyiruka kwe, Steve Harvey yagerageje gukora imirimo itandukanye ariko ahirwa cyane n’ijyanye n’ubucuruzi.
Mu 1985 ubwo yakoraga mu bijyanye n’ubwishingizi, yegukanye irushanwa ry’urwenya ry’abatarabigize umwuga, kuva ubwo ahitamo gutangira urugendo nk’umunyarwenya.
Mu gutangira urugendo rwe rwo gusetsa yifashishaga inkuru zerekeye ubuzima bwe ndetse agwiza igikundiro cyatumye yifashishwa cyane mu tubari n’utubyiniro twamwifashishaga.
Ahagana mu 1990, Steve Harvey yarushijeho kwamamara ndetse anagaragara kuri televiziyo mu ruhererekane rw’imikino irimo 1990 Johnnie Walker National Comedy Search na Def Comedy Jam mu 1993.
Ubwamamare bwe bwatumbagiye ahanini bishingiye ku mpano ye yo gusetsa ndetse no gutanga inama zijyanye n’urukundo.
Mu rugendo rwe, Harvey yakomeje gukuza impano ye y’urwenya ndetse asohora album yise “Steve Harvey Live—Down South Somewhere mu 1997.
Ahagana mu 1990, Harvey yatumiwe mu bitaramo birimo “Kings of Comedy tour” hamwe na Cedric the Entertainer, D.L. Hughley na Bernie Mac. Ibyo yakinnyemo byifashishijwe muri filime zitandukanye zirimo The Original Kings of Comedy (2000) ndetse na The Fighting Temptations (2003), You Got Served (2004) na Johnson Family Vacation (2004).
Kuva mu 1993 kugera mu 2000, Harvey yatangiye kuyobora ikiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Showtime at the Apollo.
Muri icyo gihe yanatangiye ikiganiro cy’urwenya gica kuri televiziyo yise “Me and the Boys”, aho yakinaga yishushanya nk’umugabo wapfushije umugore we, agasigara arera abana batatu. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ariko nticyarambye kuko cyamaze umwaka umwe gusa (1994–95).
Ikiganiro cya kabiri cya Steve Harvey yacyise “The Steve Harvey Show” (1996–2002) kigaruriye igikundiro cyane.
Harvey yaje no gutangira kuyobora ikiganiro yise Family Feud na Celebrity Family Feud kuva mu 2010, gikubiyemo umukino wo kubaza abakundana ibibazo.
Iki cyamamare cyanayoboye ibiganiro bitandukanye birimo “Little Big Shots” [2016-2019] kigamije guhuza abana bafite impano mu gusetsa ndetse n’ibindi nka “Little Big Shots Forever Young” na “Steve Harvey’s Funderdome”.
Harvey yanakoze kuri radio aho kuva mu 1996 yayoboraga ikiganiro cya mu gitondo kuri WGCI-FM yo mu Mujyi wa Chicago. Yanayoboye ibiganiro na gahunda za radio kuva mu 2000 kugeza atangije The Steve Harvey Morning Show mu 2005.
Mu biganiro bye, Harvey yagiraga inama abahamagara kuri radio zerekeranye n’urukundo n’ubuzima busanzwe ndetse byatumye atangira kwandika ibitabo birimo “Act like a Lady”, “Think like a Man: What Men Really Think About Love”, “Relationships, Intimacy, and Commitment” cyasohotse mu 2009, kikanagurishwa cyane.
Ibindi bitabo yanditse birimo “Straight Talk, No Chaser” (2010) na “Act like a Success, Think like a Success: Discovering Your Gift and the Way to Life’s Riches” (2014).
Kuva mu 2010, yatangiye kuyobora Steve & Marjorie Harvey Foundation, umuryango utanga ubufasha bwo kwita ku bakiri bato badafite ababyeyi babo b’abagabo.
Mu 2015, Harvey w’imyaka 67 yanditse amateka yo guhabwa kuyobora Irushanwa ry’Ubwiza, Miss Universe.
Rwandatribune.com