Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru ku wa gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020, bamwe mu bayobozi bagize Rwanda Bridge Builders benshi bakunze kwita ikiraro cy’ibikenyeri cyangwa se cy’umutako gusa ,bahaswe ibibazo bitandukanye k’umpamvu y’amatiku ashingiye ku moko akomeje gufata indi ntera mu kiraro cy’ibikenyeri
Abambari ba Kayumba Nyamwasa bivugwa ko ari nawe wihishe inyuma y’intonganya, barimo Gilbert Mwenedata, Jean-Marie Vianney Ndagijimana, na madamu Charlotte Mukankusi, nibo bahaswe ibibazo n’abanyamakuru .
Icyagaragaye muri icyo kiganiro ni uko aba bayobozi b’Ikiraro cy’umutako, aho gusubiza ibibazo uko bikwiye, bahisemo kubikwepakwepa, cyangwa bakabisubiza mu buryo budafututse .
Kimwe mu bibazo bikomeye babajijwe ,ni ikijyanye n’ibyo ishyaka Ishema rya padiri Thomas Nahimana ryagejeje kuri RBB n’impamvu ituma amashyaka n’imiryango yagitangije bagenda bakuramo akabo karenge urusorongo.
Nubwo hatasobanuwe neza ibyo ishyaka Ishema ryagejeje kuri abo bagize Rwanda Bridge Builders, byanatumye bayitera umugongo ,ukuri kwa byo ni uko iri shyaka rya Padiri Thomas Nahimana ryasabaga abahagarariye «Bridge» kwiga, ku buryo bwimbitse, ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko, cyakunze kuba ingorabahizi mu bagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda, ihora ihanganye mu kurwanira ubutegetsi bwo mu Rwanda.
Mu mvugo ya dipolomasi umuvugizi wa «Bridge», Jean-Marie Vianney Ndagijimana, asobanura ko RBB yashyizeho itsinda ryo gutega amatwi ibibazo ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana ryabagejejeho, ariko Mukankusi akemeza ko nta bibazo by’Abahutu n’Abatutsi iri shyaka ryabagejejeho, ko biramutse binahari, byaba byaravugiwe ku zindi mbuga nkoranyambaga, cyangwa ku yandi maradiyo.
Chaste Gahunde yasobanuye bihagije ibijyanye n’ibaruwa ishyaka rye ryandikiye RBB, risaba kuba rihagaritse imikoranire ya hafi n’Ikiraro k’ibikenyeri(RBB), niba abagihagarariye badakemuye ikibazo cy’amoko kimajize kuba agatereranzamba muri RBB.
Madamu Charlotte Mukankusi, wabaye nk’uyobya uburari no kudashaka kuvugisha ukuri ku bibazo byugarije RBByagize ati:«ishyaka Ishema ntiryigeze risezera muri RBB; nta n’ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi ryatugejejeho. Ishyaka ishema turifata nka rimwe mu mashyiga atatu; ishyiga rimwe riramutse rivuyeho, abiri asigaye ntiyateka inkono ngo izashye».
Icyo kinyoma cya Charllote Mukankusi mu bibazo bikomereye Rwanda Bridge Builders, kikaba muri rusange ari cyo cyagaragaye mu bisubizo byatanzwe n’abayobozi ba RBB ku ibaruwa Ishyaka Ishema ryabandikiye nubwo ntaho gihuriye n’ukuri
Nyamara mu guhumuriza abagize RBB, abumvise ikiganiro n’abanyamakuru bakitabiriye, madamu Charlotte Mukankusi yagize, ati: «Twashyizeho akanama kagizwe n’abantu bane, na njye ndi mo, akanama gashinzwe kuganira n’abagize Ishyaka Ishema. “
Utabona ko iki gisubizo cya Charlotte Mukankusi kitanyuze abari bamukurikiye, ni uko wenda yaba atabona neza imikomerere y’ikibazo ishyaka Ishema ryatanze, mbere y’uko risa n’irisezera muri «Rwanda Bridge Bulders”
Ku kibazo cya Kayumba Rugema, wavugaga ko abashinja ubwicanyi ingabo za FPR atemeranya na bo, ko anababazwa n’uko abavugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside batamaganwa muri Rwanda Bridge Builders
Jean Marie Vianney yagisubije agira ati :” Ni byiza ko noneho Rugema akoresheje amagambo afunguye . Uwavuga ko Interahamwe ntawe zishe, amaraso yacu yaba yongeye kuyamena.”
Ati: «Niba RBB ibereyeho guhuza abantu, ikaba nta ntege ifite zo kwamagana abo bantu bahembera akaboze, bavuga ko hari Karinga iri mu Rwanda, n’indi Karinga ibarizwa hanze yarwo, RBB ntiyamagane abanyamacakubiri n’abafite imikorere yatumye jenoside iba mu Rwanda, ntibikwiye kwihanganirwa.Uzatwita abicanyi, tuzaprotestinga (protester: kurwanya, kwamagana) ku manywa y’ihangu”
Rugema ntatezuka ku gitekerezo cye, niyo cyagira abo gikomeretsa: «Guca ku ruhande si byo: ntabwo tuzabana n’abantu baducurira ibyaha, basiga umwanda ibyo twaruhiye mu buto bwacu; bashaka kutugira abicanyi.
Iyo ukurikiranye neza ibyavugiwe muri iki kiganiro, ibibazo byabajijwe n’uko byagiye bisubizwa, usanga inzira ikiri ndende ku banyapolitiki babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda mugihe bakiri mu bubata bw’amacakubiri ashingiye ku Moko ndetse ikibaraje inshinga akaba ari ukwiyicarira ku ntebe yo mu «Rugwiro kuruta Demokarasi birirwa baririmba
Igiteye impungenge ni uko abanyapolitiki bo muri «Bridge», aho kugirango bumve Rugema Kayumba, ahubwo bakomeje kumubindikiranya. Barashaka kumucecekesha, kugirango atagarura bya bibazo by’amacakubiri yabaye agatereranzamba muri opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze.
Hategekimana Claude