Aligeriya ni igihugu giherereye muri Afurika y’Amajyaruguru, cyavuze ko bari gushaka igisubizo cya politiki muri Niger, cyo gusubiza igihugu k’ubutegetsi bwa Gisivili, mu cyifuzo cyatanzwe na Perezida Abdelmadjid Tebboune.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Aligeriya ku wa mbere, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo ku ya 26 Nyakanga 2023 ryirukanye Perezida Mohamed Bazoum muri Niger, agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi kemeye ko Aligeriya yaba umuhuza wabo n’imiryango y’akarere giherereyemo.
Igihugu cya Niger, giherereye muri Afurika y’iburengerazuba kiyobowe amezi arenga abiri n’ubutegetsi bwa gisirikare bwafashwe nyuma yo gukuraho perezida watowe n’abaturage.
Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Aligeriya yagize ati: “Guverinoma ya Aligeriya yakiriye itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Niger ryemera abunzi ba Aligeriya bagamije guteza imbere igisubizo cya politiki mu kibazo cya Niger.”
Perezida wa Aligeriya, Abdelmadjid Tebboune, yahaye umukoro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ahmed Attaf wo gusura Niamey vuba bishoboka hagamijwe gutangiza ibiganiro … n’abafatanyabikorwa bose.
Icyo gihe Attaf yavuze ko igihugu cya Afurika y’Amajyaruguru gihana imbibi na Nigeriya cyari cyasabye mu mpera za Kanama igihe cy’inzibacyuho kigera ku mezi atandatu, cyari kigamije gushyiraho gahunda za politiki zemewe n’amashyaka yose yo muri Niger nta shyaka iryo ari ryo ryose rihejwe.
Mu ijambo rye ryo ku wa mbere, Algiers yavuze ko “kwemera gahunda ya Alijeriya bishimangira icyizere cyo gukemura ibibazo bya politiki muri iki gihe.yavuze ko ubwunzi bwazatanga inzira yo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu mahoro yongeraho ko ibizavamo ari inyungu z’akarere kose.
Ku ya 6 Kanama 2023, Tebboune yavuze ko “yanze yivuye inyuma” ibikorwa byose by’ingabo z’amahanga byinjira muri Nigeri nkuko byari bwemejwe mu nama ya Cedeao yavugaga ko niba agatsiko kahiritse ubutegetsi kataburekuye ngo busubizwe uwatowe n’abaturage uwo muryango uzasubiza Bazzoum ubwo butegetsi ku ngufu.
Abakurikiranira hafi politike y’akarere ka Sahel bavuga ko ubu buhuza nta kindi gisubizo cyidasanzwe bwatanga uretse kwemera ibyifuzo by’agatsiko kahiritse ubutegetsi ko kwigenera igihe cy’inzibacyuho no kudasubiza Bazzoum ubutegetsi.
Mucunguzi Obed.