Abadepite barangajwe imebere na Depite Chris Bryant wo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza yasabye ko Abanyarwanda babiri barimo uwari Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, uherutse kwemezwa nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bafatirwa ibihano kubera ifatwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina.
Depite Bryant yabivugiye mu kiganiro-mpaka cyabereye mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, cyavugaga no ku bandi bategetsi bo mu bihugu nka Sudan na Iran bo gufatira ibihano bashinjwa gukandagira uburenganzira bwa muntu.
Aba badepite bavuga ko Busingye yari umwe mu bateguye itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina bo bavuga ko yashimuswe avanwa i Dubai imujyana i Kigali.
Gusa abakurikirana ibijyanye n’umuryango wa Rusesabagina basanga aba badepite barangajwe imbere na Bryant Chris bari gukoreshwa n’abo mu muryango wa Rusesabagina ku isonga umukobwa we Kanimba Claire.
Mu iburanisha muri uyu mwaka, umunyedini yavuze uko yashutse Rusesabagina akamujyana mu ndege igiye i Kigali mu gihe we ngo yari azi ko igiye i Bujumbura mu Burundi. Rusesabagina ntiyigeze yiregura, yivanye mu rubanza nyuma y’uwo mutangabuhamya, avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwamuburanishije.
Ku itariki ya 31 Kanama uyu mwaka ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza.
Ku itariki ya 20 Nzeli 2021 Rusesabagina Paul , w’imyaka 67, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze. Igihano yakatiwe ni cyo kinini kurusha ibindi by’abo baregwaga hamwe.
Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byiciwemo abantu byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.