Indirimbo Ya Israel Mbonyi aherutse gusohora yise’’ Nina Siri’’, ni indirimbo iri mu rurimi rwigiswayire yarakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya.Nyuma yo kubona uburyo ikunzwe, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gushyira umwete mu guhanga indirimbo ze mu rurimi rw’igiswayire .
Israeli Mbonyi ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wakunzwe cyane kuko umuyoboro we wa yutube umaze kurenza abantu ibihumbi 500 biyandikishije kumukurikira, kandi ukaba ukurikiranwa umunsi ku munsi.
Israel mbonyi yavukiye I Murenge muri Congo,yumvikanisha ko yahamagawe n’Imana kandi ko agomba kuyikorera binyuriye mu bihangano bye no mu ivugabutumwa risanzwe.
Israel ni umuhanzi ufite igikundiro cyihariye, umuyoboro wa yutube ye uriho ibihangano 62 bimaze kurebwa no kumvwa n’abarenga miliyoni 93. Ni umuyoboro yafunguye mu mwaka wa 2012 muri Gashyantare taliki 16.
Mbonyi yatangaje ko yakoze iyi ndirimbo atizeye neza ko izakundwa na benshi kuko yayikoze mu rurimi rw’igiswayire ariko yarasanzwe akora indirimbo ze mu rurimi rw’ikinyarwanda. Akaba yaje gutungurwa abonye ikunzwe n’abatari bake ,dore ko ari indimbo iri ku mwanya wa 3 mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Kenya.
Nyuma yo kubona uko indirimbo ye ikunzwe, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukora cyane mu guhanga indirimbo mu rurimi rw’igiswayire,dore ko ku isi abavura ururimi rw’igiswayire ari abantu barenga miliyoni 200. Bivugwa ko igiswayire ari rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku isi .
Niyonkuru Florentine