Tariki ya 17 Gashyantare nibwo abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ukoze mu buryo bwa Gihanga bashenguwe no kumva inkuru y’akakabaro y’urupfu rwa Kizito Mihigo.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuwa 17 Gashyantare 2020 ryavugaga ko uyu muhanzi yasanzwe yiyahuriye muri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, aho yari afungiye akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibindi byaha bifitanye isano na Ruswa.
Nyuma haje gukurikiraho imihango isanzwe yo gushyingura ikorerwa umukilisitu Gatolika wese kuko ariryo Dini yari abereye umuyoboke.
Imwe muri iyi mihango yo kumuherekeza , uyu munsi twifuje kugarukaho mu kuwifashisha nk’urugero ni umuhango wa Misa yo kumuherekeza wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Ndera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali kuwa 22 Gashyantare 2020.
Benshi mu basomyi bacu bakomeje kutwandikira badusaba ubucukumbuzi n’ubusesenguzi,bamwe bavuga ko byari bikwiye ko asabirwa Misa ndetse agahabwa n’ibindi byubahiro birenze,abandi nabo bakavuga ko Uwiyatse ubugingo atazabusubizwa,ndetse bamwe mu barwanya Leta bashatse ko Kizito Mihigo yagirwa umutagatafu, Mu nkuru y’ubusize yagiraga iti; www.rwandatribune.com/gusabira-kizito-mihigo-misa-bizwi-ko-yiyahuye-ni-ikosa-kuri-kiliziya-gatolika/,usanga harimo amahame ya Kiliziya abyemera,iyo urebye mu munyandiko z’abahanga mu bya Kiliziya ese andi madini yo yabivuzeho iki?
Rwandatribune.com yakomeje gukora ubusesenguzi muri iki kibazo tukaba twaraganiriye n’Abahanga banyuranye mu bya Bibiliya mu Rwanda,ndetse twishashisha n’inyandiko z’abahanga,aho benshi berekanako umuntu wiyahuye ntakindi abasigaje uretse kurimbuka,izina rye rigahanagurwa ibyo rero bikaba bihabanye n’abita Nyakwigendera umutagattifu cyangwa ubundi buryo.
Ibyanditswe Bitagatifu bivuga iki ku kwiyahura?
Mu Idini ya Ki islamu,Mu gitabo Gitagatifu Koran muri sura Thabit Ibn Al-Dahak , Intumwa y’Imana Muhammad[ Imana Imuhe Amahoro n’imigisha] agira ati” Umuntu wese uzakoresha igikoresho cyose yica abandi cyangwa yiyica azahura n’ububabare bukomeye ku munsi w’urubanza”
Impuguke muri Bibiliya zivuga iki ku cyaha cyo kwiyahura n’amasengesho aherekeza uwiyahuye?
Mu kiganiro twagiranye na Bwana Diogene Bikorimana, umwanditsi akaba n’Umuvugabutumwa mu itorero ry’Abagorozi mu Rwanda ,igice kiyomoye ku Badivendiste ,asobanura ko Kwiyahura ari icyaha nkuko byanditswe m gitabo cyo Kuva 20:13 no Gutegeka kwa kabiri 5:17, handitse hati “Ntukice”.
Bikorimana akomeza agira ati”Ndetse umunyezaburi we asaba Imana kumurinda urubanza rw’inyama y’umuntu. Ushobora guhitana ubugingo bw’undi muntu cyangwa ubwawe bwite. Muri Zaburi :51:16, hati:
Mana, ni wowe Mana y’agakiza kanjye, Unkize urubanza rw’inyama y’umuntu, Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.
Bikorimana Diogene akomeza avuga ko gusomera Misa uwiyahuye n’uwapfuye muri rusange ntaho Imana ibivuga.Cyakora avuga ko ku bemera misa isomerwa abapfuye, ntibyashoboka ko umuntu yakwica ubugingo bwe ngo ayisomerwe. Aba yishe itegeko rya 6.Diogene akomeza avuga ko misa isomerwa abapfuye, na yo ubwayo ari ubuyobe, bwahimbwe na Kiliziya Gatolika.
Yagize ati”Ubu bwoko bwa misa bukomoka mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe :12:44.Iki gitabo ni kimwe mu byongerewe muri Bibiliya. Bibiliya y’ukuri igizwe n’ibitabo 66
Naho ibyiyongeraho biboneka gusa muri Bibiliya Ntagatifu ya Kiliziya Gatolika, ni ibihimbano.
Ndetse Umwanditsi witwa Dr Alberto Rivera, yabyanditseho mu gitabo cye yise “Les crimes du Vatican”, p. 72, avuga ko biriya bitabo by’umugereka, byahumetswe n’Abadayimoni.
Yagize ati:”Abadayimoni ni bo batumye handikwa ibitabo by’umugereka bikaninjizwa muri Bibiliya. Muri ubwo buryo, bashakaga gutsembaho Bibiliya cyangwa nibura kugabanya agaciro kayo. Mu Nama Nkuru ya Kiliziya Gatolika yabereye i Trente mu wa 1546, ni ho inyandiko z’umugereka zemejwe nk’izahumetswe n’Imana. Mu gitabo cy’Abamakabe, kimwe muri ibyo bitabo by’umugereka, ni mo hakomoka igitekerezo cya purigatori”
Rero iyo abantu basomera abapfuye misa, ngo baba bagira ngo uwapfanye ibyaha ave muri iryo babarizo ryitwa purigatori ajyanwe mu ijuru. Icyo ni ikinyoma cya Kiliziya Gatolika.
Pasiteri Elican Sindahwera,umushumba uri mu zabukuru,akaba n’impuguke mu bya Bibiliya,mu itorero ry’Abapentekote , aganira na Rwandatribune, yifashishije urugero ruboneka mu Yeremiya 22:18-19 havuga ku bizaba ku mwami w’abayuda wiyahuye hagira hati:”
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we! Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y’amarembo y’i Yerusalemu
Agendeye kuri uru rugero Pasiteri Elican avuga ko kuba Bibiliya ivuga ko umwami w’Abisiraheli wiyahuye atarakorerwaga imigango yo koserezwa ari ikimenyetso ntakuka ko kwiyahura ari icyaha, ndetse kutamwosereza bigaragaza ko aba yakoze icyaha kibi, kimutandukanya n’Imana umugenga yo yashyizeho itegeko rivuga ngo “Ntukice” 2 Ngoma 21 19-20.
Dusabe Ildephonse
nta bushakashatsi mbonye aha. Ngo abahanga mu bya Bibiliya! Eglise Catholique, ntacyo muzayitwara ukwemera kwayo kdi niyo nzira y’ukuri igana Imana. Muhugira mu gupinga indi myemerere aho gukiranuka n’Imana.
Nkeka ko byaba byiza muretse ko ibitekerezo abandi baba batanze bigaragara tukabisoma mu gihe ntacyo byahungabanya
Jyewe, hano muranyumije neza neza uziko muri abashinyaguzi. Mbere yo gukora ubucukumbuzi kuri Misa yasomewe KIZITO MIHIGO mwabanje mugakora ubucukumbuzi k’urupfu rwe. Kuko jye mbona mumeze nkababandi baha ibyo kurya bakamira badakanje. Niba mucukumbura koko mubukore k’urupfu rwe niba yariyahuye cg yarahotowe maze mubone ubutangira guca imanza. Kugeza ubu urupfu ruhishe amabanga menshi tutazi kdi akenewe gusobanuka pana kuba RIB yaba ifunze umuntu napfira mu ntoki zayo ihindukire kdi aberiyo ikora iperereza ubwayo. Niba muri abahanga muzakore ubucukumbuzi bwimbitse kdi bwigenga maze mubone ubuhindukira mujore ibindi uko mubibona. Ntabwo wambwira ngo waganiriye n’umuhanga muri biblia mu Rwanda ufite uruhe rwego rw’ubushakashtsi ahubwo nawe wafashe iby’abandi mu mutwe akaba aribyo asobanura rimwe na rimwe akurikije amarangamutima ye cg uko yemera kuki mutabajije ba nyir ‘ubwite Kiliziya Gatorika icyo ibitejerezaho. Naho murazana utu tudini tuvutse ejo bundi ngo basobanure imyerere y’irindi rimaze imyaka ibihumbi. Oya ndabagaye rwose.
Jyewe, hano muranyumije neza neza uziko muri abashinyaguzi. Mbere yo gukora ubucukumbuzi kuri Misa yasomewe KIZITO MIHIGO mwabanje mugakora ubucukumbuzi k’urupfu rwe. Kuko jye mbona mumeze nkaba bandi baha ibyo kurya bakamira badakanje. Niba mucukumbura koko mubukore k’urupfu rwe niba yariyahuye cg yarahotowe maze mubone ubutangira guca imanza. Kugeza ubu urupfu rwe ruhishe amabanga menshi tutazi kdi akenewe gusobanuka pana kuba RIB yaba ifunze umuntu napfira mu ntoki zayo ihindukire kdi aberiyo ikora iperereza ubwayo. Niba muri abahanga muzakore ubucukumbuzi bwimbitse kdi bwigenga maze mubone ubuhindukira mujore ibindi uko mubibona. Ntabwo wambwira ngo waganiriye n’umuhanga muri biblia mu Rwanda ufite uruhe rwego rw’ubushakashtsi ahubwo nawe wafashe iby’abandi mu mutwe akaba aribyo asobanura rimwe na rimwe akurikije amarangamutima ye cg uko yemera kuki mutabajije ba nyir ‘ubwite Kiliziya Gatorika icyo ibitejerezaho. Naho murazana utu tudini tuvutse ejo bundi ngo basobanure imyerere y’irindi rimaze imyaka ibihumbi. Oya ndabagaye rwose.