Mu gihe ntacyakorwa mu kibazo cy’ abakozi ba Koperative Dukunde kawa birukanwe mu buryo bavuga ko butaciye mu mucyo , ikibazo kigakomeza kuba agaterera nzamba bikagera ubwo hitabazwa inkiko , baramutse bayitsinze yagwa mu gihombo gikomeye cyayiviramwo gusenyuka kuko ngo aba bakozi bahabwa amafaranga angana na miliyoni Magana arindwi na miringo irindwi n’umunani, ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu na bine maganatandatu n’amafaranga mirongo icyenda n’umunani (778,234,698 frw) y’amafaranga y’u Rwanda.
Dushingiye ku ngero tugiye kwifashisha muri iyi Nkuru mu bucukumbuzi bwakozwe na RwandaTribune , Koperative Dukunde iramutse ijyanywe mu nkiko n’aba bakozi yirukanye yahura n’ibibazo bishobora no gutuma izima n’ ubwo Abanyamuryango bakomeza guhamya ko ibafitiye akamaro kanini.
Kubera ko ngo komite Nyobozi zari ebyiri Iyemejwe na Mazembe H. Felix, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruli , n’ iyemejwe na Noteri Nyakariro Charles, ku itariki ya 19 Ukuboza 2019 mu murenge wa Coko iyobowe na Mubera Celestin, ; Mu gihe kwakira ingaruka zaturuka ku bibazo bikomeje kuba agatereranzamba muri Koperative imwe muri izi Nyobozi igomba kwitegura kuba yakurikiranwa.
Itegeko N° 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021
Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda mu gingo ya 130: Uburyozwe bw’abagize inama y’ubuyobozi
Abagize inama y’ubuyobozi baryozwa, umwe ku giti cye cyangwa bose, ibyo bahombeje cyangwa bangije, n’amakosa bakoreye koperative mu gihe bari mu mirimo yabo, uretse ugize Inama y’Ubuyobozi wagaragaje mu nama ko atemera icyemezo cyafashwe, bikandikwa mu nyandiko mvugo y’inama y’uwo munsi.
Mu Itegeko/ N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda Ingingo yaryo ya 20: Gusubika amasezerano y’umurimo kubera iperereza rikorwa n’umukoresha mu kazi.
Iyo umukoresha akora iperereza ku mukozi mu rwego rw’umurimo rishobora gutuma ahagarikwa hashingiwe ku ikosa yaba yakoreye mu kazi, umukoresha ashobora kumuhagarika mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) adahembwa ariko umushahara we ukabarwa ukabikwa.
Iyo nyuma y’iperereza umukozi adahamwe n’ikosa, umukoresha amusubiza mu kazi kandi akamuhemba umushahara we wose yari yarabikiwe.
Itegeko rishya rinavuga ko mu gihe hari gukorwa iperereza ku mukozi, umushahara we ufatirwa, akawusubizwa wose nyuma yo kugirwa umwere.
Aha kandi umukozi wirukanwe kubera ikibazo cy’amikoro cyangwa ikindi kibazo cya tekiniki mu kazi, iyo habonetse undi mwanya uri ku rwego rumwe n’uwo yari asanzweho, cyangwa ikibazo kigakemuka, asubizwa mu kazi nta rindi piganwa ribayeho.
Mu itegeko rishya kandi, umukoresha ategetswe kumenyesha umukozi we amakosa akomeye ashobora kumwirukanisha bitarenze amasaha 48, mu gihe mu itegeko rya kera, igihe ntarengwa cyo kumenyesha umukozi ikosa yakoze rimwirukanisha kitagaragazwaga.
Umunyamakuru wa Rwandatribune yagerageje gusesengura ingaruka zitegereje koperative Dukundekawa hanyuma ireba ibyemezo byagiye bifatwa ku miterere y’ ibibazo bisa n’ ibyagaragajwe mu nkuru zacu zabanje ;
Ingero 3 zitandukanye zigaragaza bamwe mu bakozi bagiye birukanwa binjuranije n’amategeko nyuma bagahabwa ubutabera
Raporo Y’ Ubugenzuzi Ya Banki Nkuru Y’ U Rwanda Bwakorewe Sacco Sigara Bukene Kuwa 29 Ugushyingo 2019 Ku ngingo yaho ya 3 igika cya mbere “ Ubugenzuzi bwasanze inama y’ inteko rusange yo kuwa 26/11/2019 yarasheshe inama y’ ubuyobozi ndetse inatora inama y’ubuyobozi nshya
hadakurikijwe ingingo No55,59,54,57,74 z’ itegeko No50/2007 rigenga amakoperative mu Rwanda.
Hashingiwe ko icyemezo icyemezo cyafashwe nta makosa yagaragajwe abagize inama y’ubuyobozi baba barakoze ahubwo ari uko bisabwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mataba , Hashingiwe kandi ko ingingo yari yemejwe n’inama y’ inteko Rusange “ Amatora yo kuzuza inama y’ ubuyobozi “ atariyo yasuzumwe ahubwo yahinduwe “ Gusesa no Gutora inama y’ ubuyobozi nshya “ hatabaye kubijyaho impaka kandi nta raporo y’ ubugenzuzi bwakozwe n’ ubugenzuzi bubifitiye ububasha ivuga ku makosa y’ abari bagize inama y’ ubuyobozi yagaragarijwe inama y’ inteko rusange .
Banki nkuru y’ u Rwanda, ishingiye ku masezerano y’ ubufatanye hagati ya BNR na RCA yo kuwa 5 Mata 2019 cyane cyane Mu ngingo yayo ya 5(Vii)n’ iya (v), isanze inama y’ Inteko Rusange yo kuwa 26 Ugushyingo 2019 itubahirije amategeko bityo imyanzuro yayo ikaba nta gaciro ifite.
SIGARA BUKENE isabwe gutumira Inama y’ Inteko Rusange idasanzwe mu buryo bukurikije ibisabwa n’ itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.
Urundi rugero n’URUBANZA : RSOCAA 0004/08/CS Rwaciwe kuwa 04/12/2009 n’Urukiko Rw’ Ikirenga Mu rubanza RUTAYITERA Pascal yaburanye mo na MAGERWA S.A
ICYEMEZO CY’URUKIKO [88] Rwemeye kwakira ubujurire bwa RUTAYITERA n’ubujurire bwuririye ku bundi bwa MAGERWA kuko bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko.
[89] Rwemeje ko ubujurire bwa RUTAYITERA bufite ishingiro kuri bimwe. [90] Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa MAGERWA nabwo bufite ishingiro kuri bimwe. [91] Ruvuze ko urubanza RSOCA 0290/06/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruhindutse kuri byose. [92] Rutegetse MAGERWA kwishyura RUTAYITERA 37,003,912frw mu gihe kitarenze amezi atatu, yaba itayishyuye, akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta.
[93] Ruyitegetse gutanga umusoro wa Leta wa 4% ya 37,003,912frw, ni ukuvuga 1.480.156frw, ikayatanga mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, yaba itayishyuye, akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta. [94] Rutegetse MAGERWA na RUTAYITERA gufatanya gutanga amagarama y’uru rubanza angana na 33,700frw, batayishyura mu gihe gitegetswe akava mu byabo ku ngufu za Leta.
Dusoza Ingero , Hari n’URUBANZA RAD0039/010/TGI/MUS Rwaciwe Kuwa 09/09/2011 N’ Urukiko Rwisumbuye Rwa Musanze Mu Rubanza Simbankabo Thomas Yaburanyemo N’ Akarere Ka Burera .
Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na SIMBANKABO Thomas gifite ishingiro kubera impamvu zasobanuwe haruguru , bityo icyemezo cyafashwe n’ Akarere ka Burera kamwirukana burundu ku kazi kikaba kivanweho , akaba agomba gusubira ku kazi.
Rutegetse Akarere ka Burera , guha SIMBANKABO Thomas umushahara we wo kuva mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 2010 kugeza ubu mu kwa cyenda 2011 kakawumuha gahereye ku mafaranga yahembwaga buri kwezi angana frw, nkuko bigaragazwa na Liste de paie y’ Akarere ka Burera agahita anasubizwa ku kazi.
Rutegetse Akarere ka Burera guha SIMBANKABO Thomas indishyi z’ akababaro zingana na 200.000 frw y’ igihembo cy’ Avocat wamwunganiye aburana uru rubanza
Rutegetse ko amagarama y’uru rubanza uko angana na 9,050frw,aherera ku isanduku ya Leta , naho SIMBANKABO Thomas we akaba agomba gusubizwa n’ Urukiko ingwate y’ amafaranga angana na 4,000frws yatanze mu gihe yaregaga .
Mu gihe ngo aba bakozi bajyana koperative Dukunde kawa mu Rukiko barega ngo basaba :
Ngo aba bakozi birukanywe baramutse bareze koperative Dukunde Kawa, ngo haregerwa indishyi z’akababaro abakozi batewe na koperative ,indishyi mbonezamusaruro, Indishyi zikomoka ku bihombo byatewe no gusesa amasezerano bishingiye ngo ku bugambanyi , indishyi zikomoka ku gihombo cy’ umukozi wafunzwe kandi ari umwere. Indishyi zikomoka ku guteshwa agaciro byateye gutakarizwa icyizere n’Amafaranga y’ ikurikirana rubanza n’ibihembo by’ abunganizi mu mategeko (abavoca).
Baramutse batsinze iyi koperative bahabwa miliyoni Magana arindwi na miringo irindwi n’umunani, ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu na bine maganatandatu n’amafaranga mirongo icyenda n’umunani (778,234,698frw ) y’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundiye Eric Bertrand
buriya ikibazo si RCA koko? RCA ntacyo imazebyamaze kugaragara.