Kuwa 21 Werurwe Francois Lecointre umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa yavuze amagambo yatumye benshi bibaza byinshi ndetse bishimangira ko kugirango ingabo z’Ubufaransa zemere uruhare rwazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikiri kure nk’ukwezi.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’igitangazamakuru BFMTV Gen Francois Lecointre umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa yavuze ko kuvuga ko ingabo z’Ubufaransa zari muri operation Turquoise zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ubusazi.
Yagize ati:” Nasomye ibyo birego mbona ko bidakwiye kandi ko ari ubusazi gutekereza ko abasirikare bacu bari muri operation Turquoise bagiyeyo kuyindi mpamvu bitari uguhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bukozwe b’Abahutu”
Kuri Gen Francois lecointre guhakana uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikaba bifite aho bikomoka.
Imwe mu mpamvu yateye ipfunwe Gen Francois Lecointre guhakana uruhare ingabo z’Ubufaransa zagize muri Jenoside ndetse akabigereranya nk’ibisazi ngo n’uko nawe ubwe yari mu basirikare b’ubufaransa bari muri operation Turquoise.
Icyo gihe Gen Francois Lecointre akaba yari afite ipeti rya capiteni ndetse anayoboye Companyi ya mbere ya Unite ya 3 yitwa RIMA y’ingabo zirwanira mu mazi.
Aho guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu gace bari barimo , aba basirikare b’Abafaransa bahugiye mu guhagarika ibitero by’Inkotanyi ari nako bafasha Guverinoma y’abajenosideri n’ingabo za EX. FAR Guhunga berekeza muri Zaire ya Mobutu .
Icyo gihe ingabo z’Ubufaransa nta mujenosideri n’umwe zigeze Zita muri yombi mu gihe zari mu mwanya mwiza wo kubikora ahubwo zigahitamo kubahungisha.
Capitaine Guillome Ancel wanditse igitabo” vents Sombre sur le Lac Kivu” akaba yari umwe mu basirikare b’Ubufaransa boherejwe muri operation Turquoise yemeza ko bahagurutse mu Bufaransa bahawe amabwiriza yo gusubiza inyuma ibitero by’Inkotanyi kugirango zidafata igihugu cyose ndetse ko bagomba gukora iyo bwabaga bagasubizaho Guverinoma y’abatazi mugihe bizwi neza ko iyo Guverinoma yarimo ikorera Abatutsi Jenoside.
Abafaransa batoje EX FAR n’Interahamwe igihe cy’urugamba rwo kubohora uRwanda batsinzwe barabahungisha kugirango badakurinywaho Jenoside bari basize bakoze.
Nyuma yo kugera muri Zayire izi ngabo z’Ubufaransa zakomeje gutera inkunga Guverinoma y’abajenosideri yari mu buhumgiro bagamije kugaruka gufata ubutegetsi bwari bumajije kubaca mu myanya y’intoki
Kuba ingabo z’ubufaransa zarananiwe kurwanya Inkotanyi hakoreshejwe intwaro, politiki na dipolomasi, kuba zarananiwe gutabara Abatutsi barimo bicwa no kuba barakomeje gufasha Guverinoma yakoze Jenoside yari muri Zayire imaze gutsindwa bizasaba Gen Francois Lecointre ubutwari bukomeye kugirango yemere uruhare abasirikare b’uBufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Rusange no muri operation Turquoise by’umwihariko.
Hategekimana Claude