Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije mugenzi we Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo gukira vuba.
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku Isi habyutse hacicikana inkuru y’uko Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yanduye Covid-19.
Amakuru avuga ko Perezida Ramaphosa akimara gusanganwa ibimyenyetso bya Covid-19, yahise yishyira mu kato, inshingano yakoraga azisigira visi perezida we David Mabuza mu gihe cy’icyumweru.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yifurije Perezida Ramaphosa afata nk’umuvandimwe we gukira vuba. Yagize ati:”Ndifuriza umuvandimwe wanjye Perezida Ramaphosa gukira vuba”
Ubusanzwe umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wakunze kurangwa n’ibibazo bishingiye kuri Dipolomasi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Jacob Zuma, nyuma yaho guverinoma y’iki gihugu yemereye ubuhunzi bamwe mu bashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda ku isonga harimo Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.
Iyi RNC ifatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba , aho mu bihe byashize yagiye igaba ibitero by’amagerenade mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Abasesenguzi muri Politiki ya Afurika basanga umubano w’ibihugu byombi ugaragaza ahazaza heza, nyuma y’aho Cyril Ramaphosa afatiye ubutegetsi.