Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabivuze, byari nk’igitangaza kubona umuyobozi mukuru mu Rwanda nka Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente amanuka akajya kwifatanya n’Abarundi kwizihiza umunsi ukomeye, mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka irenga itanu bitabanye neza.
Dr Ngirente kuri uyu wa 1 Nyakanga yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, umuhango wabereye mu ntara ya Bujumbura.
Ubwo yahabwaga ijambo, Dr Ngirente yagejeje kuri Perezida Ndayishimiye n’Abarundi muri rusange ubutumwa yabageneye kuri uyu munsi, anabizeza ubufatanye mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbizeze ko u Rwanda rufite ubushake bwo bwo gukorana namwe mu gukomeza umubano wacu, Bwana Perezida.”
Amaze kubagezaho iri jambo, Perezida Ndayishimiye wari unezerewe yamusubije ati: “Murakoze cyane nyakubahwa kuri ubu butumwa mutuzaniye, ngira ngo nimwaba mubibona neza, Abarundi uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza babonye mu gihe hari hashize iminsi turi turabyaruzanya.”
Yakomeje ati: “Icyo nagira mbamenyeshe ni kimwe, mu Kirundi no mu Kinyarwanda tubivuga kumwe, icyerekwa ni ikibona, ikibwirwa ni icyumva kandi mu migenzo y’ikirundi n’Ikinyarwanda tuvuga tuti ‘Agafuni kabagara ubumwe ni akarenge’.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari muri iki gihe ibihugu byombi bitabanye neza, hari igitabo Abarundi bari bamaze kwandika, ubu bakaba bagiye kugisomera hamwe n’Abanyarwanda, bagifunge, hanyuma bafungure ikindi gishya.
Kuri Ndayishimiye, ibya kera hagati y’Abarundi n’u Rwanda yizeye ko biri kurangira, ubu bakaba bagiye gutangira ibishya. Igihe kirageze ngo bagendane n’igihe. Ati: “Ni cyo gituma uyu munsi itubereye ikimenyetso gikomeye cyane ku Barundi, Sogokuru wacu Nkurunziza yaravuze ati ‘Mumenye kugendana n’ibihe, none rero Abarundi ndabasaba gutangira kugendana n’ibihe kugira ngo twifate nk’uko ibihe bimeze.”
Nyuma y’iri jambo, Perezida Ndayishimiye yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ubutumwa bugira buti: “None rero Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, utugereza ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu Abanyarwanda bose, na cyane cyane mutugereze indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, umubwire yuko twashimiye cyane akarenge mugejeje hano mu Burundi kandi kaduhaye icyizere gikomeye.”