Mu bikorwa byo kwamamaza umukandi w’ishyaka riharanira Demokarasinokurengera ibidukikije Green Part Rwanda ku mwanya wa Perezida ndetse n’ Abadepite iri shyaka rikomeje gukorera hiryanohinomu gihugu, Umuyobozi w’iri shyaka akaba na Kandida Perezida Dr Frank Habineya yavzuze ko Icyo bavuze bagikurikirana kugeza gikozwe cyane cyane iyo kiri mu bushobozi bwabo naho ibyo badakora ni uko baba batabifitiye ububashya.
Dr. Frank HABINEZA ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 05 Nyakanga2024 ubwo Ishyaka Green Party ryiyamamarizaga mu turere twa Rurindo na Gakenke mu murenge wa Base ahari hateraniye imbaga y’abayoboke b’irishyaka.
Ishyaka Green Party Rwanda rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza ubwo ryiyamamazaga ryagejeje ku baturage ibyo ribahishiye niriramuka rigiriwe ikizere rigatorerwa kuyobora u Rwanda.
Mwiseneza J M V uhagarariye DGPR mu karere ka Rurindo akaba na kandida depite yatangarije abari bitabiriye umuhango wo kwiyamamaza ko nibagirirwa icyizere nta muntu uzongera kuburara bitewe nuko nta mafaranga yo kugura gaze yuzuye afite dore ko ngo umuntu azajya ajyana icupa akagura gaze ihwanye n’amafaranga afite.
Dr Frank Habineza akaba na kandida perezida ahawe umwanya yashimiye abaturage ko bagiriye icyizere ishyaka green party bakaryinjiza mu nteko ishingamategeko ubwo biyamamazaga ubushize anashimangira ko ibyo basezeranye batuza babishyize mu bikorwa.
Dr Frank Habineza yashimangiye ko nk’umuntu ushinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda atumva ukuntu ubutaka bwatanzwe n’Imana abantu babutizwa ndetse bakanabusorera.
Yavuze ko yatanze ubuvugizi uburenganzira ku cyangombwa cy’ubutaka bwavuye ku myaka 25 bukagera kuri 99 gusa akavuga ko ataranyurwa kugeza bubaye ubwa burundu.
Yavuze kandi ko bitewe n’ibyo akarere gakungahayeho mu rwego rwo gutanga akazi ku bashomeri bazashyiraho inganda zitunganya ibikomoka muri ako karere kuburyo ntabibazo byo kubura akazi bizongera kurangwamo.
Na none kandi yavuze ko mu rwego rwo gutanga akazi kubarangiza amashuri bakicara bazashyiraho uburyo bwo guhuza abantu n’akazi akavuga ko ibyo bizafasha kandi kwihuta mu iterambere.
Dr Frank yongereyeho ko ko nibamugirira icyizere bakamutora azagabanya imisoro no korohereza abatwara ibinyabiziga kubona impushya za burundu.
Umwe mu banyonzi bakorera base waganiriye na Rwandatribune yatubwiye ko nk’abanyonzi bahura n’imbogamizi zababaka imisoro ya hato na hato bibaza uko bazatera imbere bikabayobera.
Yagize ati” kugabanya imisoro cg kuyikuraho byadufasha kandi no gutanga impushya za burundu bitatugoye byaba ari byiza cyane.
Musabyimana we yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yafashije ababyeyi kuko byagoranaga kumenyera abana ifunguro rya saa sita kandi baba bari mu mirimo itandukanye.
Dr Frank Habineza yashishikarije abaturage butwo turere kuzamuhundagazaho amajwi kuko ibyo abateganyiriza ngo ari ibyiza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bikazakomereza mu karere ka Muhanga ku munsi w’ejo.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com