Mu kiganiro umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurarinda yagiranye n’umunyamakuru wa BBC yasobanuye ko u Rwanda radahishyigikiye umutwe wa M23, nubwo ku munsi w’ejo tariki ya 26 Gicurasi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demekorasi ya Congo Christophe Lutundula Apala, yemeje ko u Rwanda rutera inkunga uwo mutwe.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko intambara iri kubera muri Congo iri hagati ya FARDC n’Umutwe witwara Gisirikare wa M23. Yakomeje avuga ko ari intambara y’Abanyekongo hagati yabo ko nta ruhare u Rwanda ruyifitemo ko rutanashaka no kuyigiramo uruhare.
,Mukurarinda avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Rutundula Apara yagombye gusobanura impamvu ingabo z’igihugu cye FARDC zifatanyije n’abahoze ari abasirikare mu Rwanda bitwa FDLR/Interahamwe bakaba barifatanyije bakarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 19 werurwe 2022 na ya 23 Gicurasi 2022. Ati:”Ibyo nibyo yakabanje gusobunura aho kwihutira kuvuga ko U Rwanda rufite uruhare muri iyi ntambara ya M23.”
U Rwanda nk’igihugu cyarashweho gifite ububasha bwo gusubiza rukarasa ariko ntabwo rwabikoze kuko rwo rugamije gufatanya n’ibindi bihugu byo mu karere gushaka igisubizo gifatika kandi kirambye cy’umutekano wo muri aka karere.
Umunyamakuru yakomeje amubaza agira ati: ‘’Ese kuba abasirikare ba FARDC bararashe ku butaka bw’u Rwanda ubugira kabiri abaturage bamwe bagakomereka ndetse n’imitungo yabo ikangirika u Rwanda ruzakomeza gutekegereza kugeza ryari kugirango rubone ibisobanuro bihagije ?”
Yakomeje amubwirako Icyo ari kimwe mu byakagombye kwerekana ko iyo myitwarire y’u Rwanda,yakagombye kwerekana ko ibivugwa ko nta shingiro bifite ,kuko niba koko u Rwanda rwari rushyigikiye uwo mutwe bakarurasaho rimwe, kabiri rwaba rubonye imbarutso yo guhita rwinjira mu mirwano. Ati:”Ntabwo rero u Rwanda rubikora kubera ko hari uburyo bwashyizweho bwo gukemura ibyo bibazo kandi ubwo buryo tugenekereje twakwita (Mecanisme ) u Rwanda ruyihuriyeho na Congo.
U Rwanda rero ruhitamo gukoresha ubwo buryo bwashizweho rwaranditse rusobanuza impamvu igihugu cya Congo kiri kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Ubu u Rwanda rutegereje igisubizo kuko nibwo buryo bwashyiriweho bwo gukemura ibibazo mu gihe bibaye.”
Umunyamakuru yakomeje amubaza ati:” Ariko hari Abaturage batuye muri utwo duce bamwe batuye ahitwa Kanyarucinya baganiriye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko babonye abarwanyi ba M23 binjira muri Congo bavuye mu Rwanda, ibyo byo murabivugaho iki?”
Umuvugizi yasobanuye ko ayo makuru nta shingiro afite ko nta mpamvu yo kugira uruhare cyangwa kuvuga ngo abantu bo muri M23 baturute mu Rwanda, ati” nk’uko maze kubikubwira nkubwiye ko FARDC inarasa ku butaka bw’ u Rwanda ntiturase naho abaturage bo bavuga ibyo bashaka kandi bakurikije ibyo bagamije ariko uruhande u Rwanda rurimo ruragaragara , nta ruhare rubifitemo.”
Yakomeje amubaza ati:”Ko Intambara iri kugenda isatira u Rwanda hariya mu bice bya Sabyinyo, Bisate, Bisoke u Rwanda ruzabigenza gute?”
Alain Mukurarinda yagize ati:” Intambara yatwegera cyangwa itatwegera umutekano ni wose ku butaka bw’u Rwanda, ,umupaka urarinzwe kandi bibaye ngombwa ko hari icyo twakora twagikora kuko u Rwanda ruhora rwiteguye gusa nk’uko nakomeje mbivuga n’ubwo hari ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda nta mpamvu y’uko narwo rusubiza rurasa kuko hari uburyo bwo kwicara abantu bakaganira ikibazo kikabonerwa umuti.”
Uwineza Adeline