U Rwanda rwongeye kwamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo kuri uyu wa Gatatu indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeraga kugaragara mu kirere cy’u Rwanda.
Ubu bushotoranyi bwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo iyi ndege yageraga hejuru y’Ikiyaga cya Kivu igahita isubira muri Congo.
Hari amakuru kandi yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bo mu itsinda rirwanira mu mazi (Marines) barashe mu kirere kugira ngo iyi indege ihabwe umuburo isubireyo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko iki gikorwa cy’ubushotoranyi cyabaye kimwe muri byinshi bimaze gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo n’ikindi cy’indege y’intambara yo muri ubu bwoko yaje mu Rwanda tariki 07 Ugushyingo ikagwa ku Kibuga cy’Indege cya Rubavu igahita isubirayo.
Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’u Rwanda burihanganiriza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ibi bikorwa bya byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda byifashisha indege z’intambara.”
U Rwanda kandi rwavuze ko ibi binagaragaza ko Guverinoma ya Congo Kinshasa ikomeje kurenga ku byagiye biganirwaho mu nama zirimo izabereye i Luanda n’i Nairobi zari zigamije gushaka amahoro n’umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
RWANDATRIBUNE.COM