Kuva umutwe wa M23 wakongera kubura intwaro, benshi mu bakuriranye imyitwarire n’amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi , bemeza ko ifite aho ahuriye neza n’imyitwarire y’uwahoze ategeka u Rwanda mu 1990.
Kuwa 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga intabara yo kubohora u Rwanda, Perezida Habyarimana Juvenal yarihandagaje avugira ku karubanda ko abamuteye atari Abanyarwanda, ahubwo ko ari Abagande bityo ko bisabanuye ko yatewe n’igihugu cya Uganda.
Nyuma y’igihe gito ubwo FPR Inkotanyi yamwotsaga igitutu, Perezida Habyarima yaje kwemera ko ahanganye n’Abanyarwanda bagenzi be ,ndetse atangira kwemera imishikirano harimo iyaberere i Guadolite kwa Mobutu Seseseko mucyahoze ari Zaire(DRC) , Dalsalam muri Tanzaniya…..
Kuva Umutwe wa M23 wakongera kubura intwaro ,iyo mvugo yongeye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi nyuma nyuma y’imyaka 32 ishize ivuzwe na Habyarimana Juvenal.
Perezida Tshisekedi ,nawe yahise yihutira gutangaza ko M23 atari Abanyekongo ahubwo ko ari Abanyarwanda bamuteye nk’uko Habyarimana juvenal yabigenje ubwo yavugaga ko yatewe n’Abagande, Perezida Tshisekedi nawe yahise yanzura ko yatewe n’u Rwanda.
Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga intambara, hari impunzi nyinshi zahunze urugomo n’ivangura rishingiye ku moko hagati y’umwaka wa 1959 na 1965, aho zari zinyanyagiye mu nkambi z’impunzi mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Uburundi,DRC, na Tananiya tutibagiwe na Kenya n’ahandi.
Igisubizo cyatangwaga na Perezida Habyarima kuri iyi ngingo, kwari uko izo mpunzi z’Abanyarwanda zagomba kuguma mu bihugu zahungiyemo zigahabwa ubwenegehugu, ngo kuko u Rwanda ari ruto kandi rwamaze kuzura nk’ikirahuri cy’amazi bikaba bitashoboka ko izo mpunzi zirukwirwamo.
Muri ibi bihe hari impunzi nyinshi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, zinyanyagiye mu nkambi z‘impunzi mu bihugu by’akarere nk’u Rwanda, Uganda, Kenya n’ahandi.
Mubyo M23 irwanira ,harimo ko Ubutegetsi bwa DRC bwashyiraho uburyo bwo gucyura izo mpunzi kandi zigahabwa umutekano n’Uburenganzira bwazo kimwe n’Abandi Banyekongo, ariko Perezida Tshisekedi akomeje gutsemba nokunangira avuga ko ari Abanyamahanga b’Abanyarwanda ,nk’uko Habyarimana Juvenal yabigenje ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga intambara yo kubohora u Rwanda.