Sobanukirwa uko Perezida HABYARIMANA JUVENAL yishe urwagashinyaguro abanyapolitiki b’abanyagitarama ndetse na se wo mu Batisimu Kayibanda Geregori ( igice cya mbere)
Habyarimana Juvenal akimara guhirika ubutegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda kuwa 5 Nyakanga 1973 ,yahise amuta muri yombi maze amufungira ahitwa Rwerere mu Ruhengeri. Nyuma y’ibyumweru bike, abari ibyegera bye n’abayobozi muri Leta batangiye gufungwa bamwe bakatirwa urwo gupfa abandi bagenda bapfa uruhongohongo mu buryo budasobanutse , biganjemo abaminisitiri na ba Burugumesitiri bose bari basanzwe mu butegetsi bwa Kayibanda Gregoire.
Nyuma y’ijoro ryo kuwa 4 rishira uwa 5 Nyakanga 1973 Gereza ya Kigali izwi nka 1930, Gereza ya Ruhengeri , Gereza ya Gisenyi niya Gikongoro nizo Perezida Habyarimana Juvenal yahise atangira gufungiramo abanyapolitiki b’abanyagitarama,Izi gereza zose zarindwaga na Etat Major y’ingabo za Habyarimana.
Perezida Habyarimana yakoraga lisiti y’abagomba gufungwa no kwicwa hanyuma akayishikiriza Col Serubuga Laurent wahoze ari umugaba mukuru wungirije w’ingabo na Major Theoneste Rizinde wari ushinzwe iperereza RWASIR,maze nabo bagaha abasirikare amabwiriza yo kubica urwagashinyaguro.
Bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kwica aba banyapolitiki ni ubwo kubanza kubicisha inzara bamara kunogonoka bagahita babahotora.
Operasiyo yo kubica yatangiriye rimwe ,amategeko yavaga kwa Habyarimana akayaha Col Serubuga maze nawe agategeka aba komanda bari bashinzwe izo gereza aribo: Komanda Nzabarirwa wacungaga Gereza ya Gikongoro , Havugintore wacungaga Gereza ya Gisenyi , Komanda Biseruka wacungaga gereza sipesiyari ya Ruhengeri na ho uwayoboye ubwo bwicanyi muri Gereza ya Kigali 1930 yari Comanda Habyarimana Simoni.
Ifungwa n’iyicwa rya Gregoire Kayibanda
Kuwa 5 Nyakanga 1973 Perezida Gregoire Kayibanda yashimuswe n’abasirikare maze bahita bajya ku mufungira mu Rwerere mu cyahoze ari Komine Cyeru Perefegetura ya Ruhengeri mw’ishuri ryigishaga ubuhinzi n’ubworozi. Yari arinzwe n’abasirikare bagera kuri 15 . nta burenganzira yari afite bwo gusurwa nk’izindi mfungwa ndetse bamugaburiraga ibiryo byiyica ntikize.
Mu mpera za 1973 Habyarimana yohereje Col Eliya Sagatwa wari umuyobozi mukuru w’inama y’Abaminisitiri i Rwerere aho Kayibanda yari afungiye ngo ngo abwire Kayibanda kutiyumva nk’imfungwa ko igihe kizagera bakaganira, ariko mu 1974 Kayibanda yagejejwe imbere y’urukiko maze kuwa 26 Kamena akatirwa igihano cy’urupfu we na bagenzi be bagera kuri batandatu.
ariko nyuma yaho gato icyo gihano cyaje guhindurwamo igihano cyo gufungwa burundu ,akomeza gufungirwa I Rwerere ahakurwa kuwa 11 Nzeri 1974 maze ajyanwa mu rugo rwe ruri I Kavumu mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga hafi y’ikicaro cya Diyosezi ya Kabwayi.
Nubwo bemeye ko ajya gufungirwa iwe, babanje guca insinga z’amashanyarazi n’amatiyo y’amazi kugirango ubuzima bumubihire, Nyuma y’amezi abiri umugorewe Veridiyana yitabye imana azize imibereho mibi maze nanone , nyuma y’imyaka ibiri gusa Veridiyana yitabye Imana ahagana sa kumi z’igitondo kuwa 15 ukuboza 1976 Kayibanda nawe yahise yitaba Imana nyuma yo kwicishwa inzara.
uko abari bafungiye muri Gereza ya Gisenyi na Ruhengeri bishwe
Ubwo Col Serubuga Laurent yajyaga mu Ruhengeri , yabajije Komanda Biseruka niba capt Bizimana wahoze ayobora Kompanyi y’abasirikare I Byumba, ku gihe cya Kayibanda nawe wari wafunzwe ku mpamvu za politike niba akiri muzima maze Biseruka amusubiza ko akiri muzima, iyco gihe Col Serubuga yahise amutegeka ko agomba gutangira kwicisha inzara capt BIZIMANA , Munyaneza, Kanani nka Damiyani Mivumbi ,Alexandre Ntaganzwa, Aloyizi Twagirayezu hamwe n’izindi mfungwa za politiki zari zifungiye muri gereza sipesiyale ya Ruhengeri .
Ngo Komanda Biseruka ngo yagize amatsiko maze ajya muri Eta Major ,asaba Colonel Serubuga kumuha uburenganzira bwo kubonana na Perezida Habyarimana kugirango amubaze niba ariwe watanze amabwiriza yo kwicisha imfungwa za politiki inzara,Col Serubuga yamusubije agira ati:ese urumva ibyo ari ibintu byatuma ntesha umwanya perezida wa Repuburika.
Biseruka ngo yahise ajya kugisha inama Major Rizinde wari ukuriye iperereza maze Rizinde ngo aramuseka cyane maze amusubiza agira ati: uziko uri umwana ,ese ibyo hari ikibazo ubibonamo; genda ukore ibyo wabwiwe.
Komanda Biseruka ngo yahise ajya kureba mugenzi we w’iGisenyi maze asanga Col Serubuga nawe yaramuhaye amabwiriza yo kwicisha imfungwa za politiki inzara ndetse yaratangiye kubishira mubikorwa.
Biseruka akigera mu Ruhengeri nawe yahise atangira gushira mu bikorwa ibyo kubicisha inzara nkuko yabitegetswe na Col Serubuga.
Liyetona Munyarukiko wakoraga muri Etat Major mu biro bya CoL Serubuga Laurent yoherejwe na Colonel Serubuga mu Ruhengeri no ku Gisenyi kugirango agenzure neza niba iyicwa ryabo banyapolitiki rigenda nkuko byateganyijwe maze amusaba kujya amuha raporo ya buri munsi.
Mbere yo kubica babanzaga kubicisha inzara bamaraga nk’iminsi irindwi ntagatege bafite nibwo babahotoraga .
Abo mu Ruhengeri bavugaga ko bimuriwe muri Gereza ya Gisenyi babageza mu Bigogwe bagata umuhanda hanyuma bakinjira mw’ishyamba cyangwa se mu mirima y’ibireti akaba ariho babahotorera barangiza bakabahamba ahitwa mu Kagohe no mw’irimbi ryo ku gisenyi.
Abari bafungiye ku Gisenyi bavugaga ko babimuriye mu Ruhengeri , hanyuma bakajya kubahotorera hafi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo iruhande y’uruzi rwa Sebeya.
Hari n’abandi ariko barimo nka capt Bizimana, Damiyani Mivumbi, Madame Agnes, Alexandre Ntaga nzwa, Aloyizi twagirayezu n’abandi bari bafungiye muri Gereza sipesiyale ya Ruhengeri bishwe n’inzara batiriwe bahotorwa.
Ubuhamya bwatanzwe na Mugenzi Yustin nawe wari ufungiye muri’iyo gereza ku mpamvu zitari iza politiki bugira buti:uko twari turi muri gereza twaryaga rimwe ku munsi,harigihe Sembagare wari ushinzwe Gereza yigiraga muri wikendi mukazategereza igihe azagarukira kuwa kabiri, cyangwa se kuwa gatatu kugirango yongere kubagaburira.
Niwe wenyine wari wemerewe kw’injira aho imfungwa za politiki zari zifungiye,byatumye tumererwa nabi, bamwe bamenyera kurya ibishyimbo byazanye umusatsi kubera kugaga cyangwa se umutsima wakakaye wabaye nk’ibuye, Imfungwa za politiki zigira inama yo kureba uko babimenyesha Croix rouge cyangwa se indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu .
Ibi byatumye Sembagare warindaga Gereza ku mabwiriza ya Colonel Serubuga atongera kubaha na duke babonaga, Kuva icyo gihe ntabyo kurya bongeye kubaha.’
Mugenzi Yustin akomeza avuga ko inzara itangiye kubazonga batakambiraga Sembagare ngo abagaburire ntagire icyo abasubiza kugeza aho batari bakibasha kuvuga, Icyo Sembagare yakoraga kwari kuza kureba niba ntawapfuye, Yasanga hari uwapfuye kubera inzara bakamushira ku ngorofani maze bakajya ku muhamba ku musozi wa Nyamagumba.
HATEGEKIMANA Claude