Amabanga yose utamenye k’urupfu rwa Gen.Wilson Irategeka,Gen.Habimana Hamada ashinjwa uburangare na Twagiramungu Faustin.
Kuwa 15 Mutarama 2020 mu gace ka Luindi abarwanyi barenga ijana ba FLN, mu masaha ya nyuma ya saa sita bageze I shungwe hafi n’uruzi Zokwe muri gurupoma ya Kigogo bahise bacakirana na wa mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE,mu mirwano yaba yaramaze amasaha ane inyeshyamba zigera muri 20 zihasiga ubuzima ndetse n’Umuyobozi wazo aricwa Gen.Irategeka Wilson.
Inyuma y’uyu murongo w’inyeshyamba kandi harimo abana n’abagore barwaye cyane ,bishobora kuba barabitewe n’ingendo ndende bagenze mu mashyamba ya Kongo muri Kivu y’amajyepfo muri teritwari Kalehe ,Kabare, Walungu na Mwenga mu majyarugiru ya Kivu.
Bamwe mu barwanyi bafashwe na FARDC batangarije ibinyamakuru ko Intego yabo nyamukuru , kwari ukugera Kilembwe mu birindiro bya Jenerali Habimana Hamada wa FLN na Lulimba muri teritwari ya Fizi « kugirango bihuze n’abandi » bihuze maze batahe mu Rwanda ku mbaraga.
Mu buhamya bwa Liyetona Patrice yahaye Umunyamakuru wa Radio Maendeleo avuga ko hari benshi mu bayobozi babo basize ubuzima mu bitero bagabweho,harimo na Gen.Willson Irategeka.
Mbere y’uko Ingabo z’umutwe udasanzwe za Hibu zigera mu birindiro bya Gen.Wilson ushinzwe ubutasi muri FLN Col Kanyoni yamenyesheje Gen.Habimana Hamada ko ingabo za FARDC ziri kwitegura kubagabaho ibitero kandi imyiteguro igeze kure ,Col Kanyoni akaba yaramaze guhabwa amakuru n’umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ubutasi cya Congo cyitwa ANR.
Gen.Wilson Irategeka yasabye ubufasha bwa gisilikare Gen.Hamada dore ko ariwe wari ufite abasilikare benshi kandi bakiri bato,kuko ababaga iKalehe bari biganjemo abasaza n’abakobwa b’abarwanyi ariko bose bunvise amasasu bakubitamo amajipo yabo bihungira nk’abaturage,Gen Hamada byaramugoye kuba yakohereza ingabo iKalehe cyane ko benshi mu barwanyi be,bakoreshwaga mu bikorwa by’ubuhinzi,gusatura imbaho no gutwika amakara iKirembwe.
Umwe mu barindaga Gen.Wilson Irategeka yemeje ko Komanda wabo Rumbago yarashwe mu kaguru akagenda aviririrana kugeza ubwo asizemo,umwuka,ndetse uyu musilikare avuga ko habaye uburangare kuko bagendaga basaba ubufasha haba k’uruhande rwa Gen.Jeva na Gen Habimana Hamada ariko ntanumwe wabashije kubatega amatwi,mu kiganiro Twagiramungu Faustin Rukokoma yahaye itangazamakuru yashinje abo ba Jenerali bombi uburangazi no kwikunda ko aribyo byatumye Gen.Wilson Irategeka apfa urw’imbwa.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga kudahuza kw’abarwanya Leta y’uRwanda,ubusahuzi no kuba buri wese yinjira muri Opozisiyo ashaka indamu ari imwe mu nsinzi ya Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda,abasesenguzi kandi bavuga ko uhereye mu mwaka wa 1995,havutse RDR iri shyaka ryaje kubyara PARIL/ALIR nayo ibyara FDLR,hamaze kuvuka amashyaka 85 yitwako arwanya Leta y’uRwanda,uko avuka kaba ari nako asenyuka.
Ubutaha tuzabagezaho uko urwego rw’ubutasi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ANR,rwabashije gucengera aba barwanyi,akaba ariyo ntandaro y’infu nyinshi z’Abayobozi ba FLN n’ifatwa ryabo ridasiba buri munsi.
Mwizerwa Ally