Hezbollah yagabye igitero kuri Isiraheli cyahitanye abantu benshi bikaba byateye ubwoba bw’abaturage kwiyongera.
Ingabo z’igihugu cya Isiraheli zashinje igitero cyagabwe ku kibuga cy’umupira cyari cyuzuye abana ku mutwe w’iterabwoba ushyigikiwe na Irani witwa Hezbollah.
Iki gitero cyo kohereza igisasu cya roketi kuri iki kibuga cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 28 Nyakanga 2024, cyahitanye abantu 10 abandi 29 barakomereka ubu bakaba barikwitabwaho mu bitaro kandi bakaba bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 10 na 20.
Ikibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu mujyi wa Majdal Shams hafi y’umupaka wa Siriya.
Uyu mugi ukaba usigaye ugaragaramo ibikorwa by’urugomo ndetse n’umutekano muke kuva umutwe wa Hezbollah wakwinjira mu ntambara na Isiraheli mu izina ry’umutwe w’iterabwoba Hamas ku ya 7 Ukwakira.
Ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) zashyize iki gitero kuri Hezbollah nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma gato y’igitero.
“Dukurikije isuzuma ry’igisirikare cyacu hamwe n’ubutasi dufite, turemeza ko igisasu cya roketi cyoherejwe n’umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah kandi jikaba byahitanye abantu benshi harimo n’abana”.
Amakuru dukura ku bitangazamakuru bya Isiraheli bitandukanye avuga ko Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ubu uri muri Amerika, ashobora kugaruka vuba.
Benjamin Netanyahu kandi yavuganye n’umwe mu bayobozi buwo mujyi sheikh Muafek Tarif bavuga ko iki gitero cy’ubugome n’ubwicanyi kitarangiriraho ahubwo ko Hezbollah ifite kubiryozwa no kubyishyurira.
Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, hamwe n’umuyobozi mukuru wa IDF, LTG Herzi Halevi, barimo gukora isuzuma rihamye kuri icyo gitero.
Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Isiraheli Katz, yabinyujije kuri televiziyo ya Israel channel 12 yavuze ko biteguye.
Yagize ati: “Turikwegereza igihe cy’intambara mu majyaruguru na Hezbollah, tuzabyitwaramo neza “.
Isiraheli yarwanye intambara ebyiri (1982 na 2006) irwanya Hezbollah kandi igisirikare cya Israel IDF kivuga ko cyahitanye abarwanyi b’uyu mutwe bagera kuri 500 muri Libani kuva intambara yatangira hagati y’iki gihugu na Hamas.
Cynthia NIYOGISUBIZO