Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo, yavuze ko icyorezo cya Covid cyagaragarije Umugabane wa Afurika ko ugomba kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’Inkingo, ari nabyo byatumye bimwe mu Bihugu byawo birimo n’ u Rwanda bitangira kuzikorerwamo.
Umukuru w’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana Gavi, The Vaccine Alliance, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni inama kandi yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu banyuranye, barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, na Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yatumiwe gutanga ikiganiro mu itangizwa ry’iyi Nama nk’Umuyobozi w’Indashyikirwa wakomeje guteza imbere ibijyanye no gukora ndetse no gutunganya inkingo.
Yavuze kandi ko nubwo nta Gihugu kitagezemo iki cyorezo, ariko ubwo hatangiraga gutangwa inkingo, hagaragaye icyuho ku Bihugu bimwe by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika.
Yavuze ko kubera isomo uyu Mugabane wakuye muri iki cyuho, byatumye “Afurika n’abafatanyabikorwa bayo biyemeje guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rw’ubushakashatsi mu by’inkingo n’ubushobozi mu kuzikora mu gihe kirambye.”
Yavuze ko ubwo iki cyorezo cya COVID cyarangiraga,“byari byoroshye ko abantu bakwibagirwa, ubundi bagasubira mu buzima busanzwe bakikomereza imirimo yabo nk’ibisanzwe.”
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira Igihugu cy’u Bufaransa n’uyu Muryango wa Gavi ndetse n’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bwo gutegura iyi nama y’ingirakamaro igamije gukomeza gushyira imbaraga muri uru rwego rufite uruhare runini mu buvuzi.
Uru ruganda rwagezweho kubera igitekerezo cyavuye mu mwaka wa 2021, aho ku bufatanye bw’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uyu mushinga watangiriye mu Bihugu bya Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda.
Yavuze ko iki kigo kiri mu Rwanda, gikoreramo abayobozi ba BioNTech barimo n’uhagaragariye iki kigo muri Afurika, ndetse ko baturuka mu Bihugu binyuranye muri Afurika.
Perezida Kagame yagarutse ku yindi mishinga ikomeje kugerwaho ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko igaragaza umusaruro ushobora kuva mu gukomeza guhuza imbaraga hagati ya za Guverinoma, abahanga mu bumenyi, abikorera ndetse n’abahanga mu guhanga udushya dutanga ibisubizo mu iterambere rinyuranye.
Rwandatribune.com