Mu mwaka wa 1334 Isi yigeze kubaho igihe nkicyo turimo cya Corona Virusi kubera ubushita(Black paste)iki cyorezo nicyo cyishe abantu benshi mubihe byose byabayeho
Mu kinyejana cya 14 umwaka wa 1334 hadutse indwara kirimbuzi ku kigero kitigeze kibaho na rimwe icyorezo cyiswe “Black death” bisobanuye urupfu rw’umukara “ cyangwa se “black paste” ubushita bw’irabura cyadutse mu burengerazuba bwo hagati ,Aziya, uburayi na Afurika y’amajyaruguru , ntabwo bwari ubwa mbere cyangwa ubwanyuma ubushita bwari bugaragaye kw’isi ariko kw’iy inshuro nicyo cyorezo kigifite agahigo mu kwica abantu benshi.
Mu Burayi honyine Iki cyorezo cyahitanye abantu basaga miliyoni 25 ugereranyije mu mibare iyo uburayi bubaba butuwe n’abantu bangana n’ababutuye iki gihe kiba cyarishe abasaga miliyoni 260 z’abantu,yari imperuka kubabayeho mu bihe byiki cyorezo.
Icyambere buri wese yashoboraga kwihutira gukora ni ukwiruka, ugahungira kure hashoboka igihe cyagera hakaba nta nahamwe hashoboka ho guhungira ukitabaza ishengesho, ugapfukama ugasenga nkaho ari umunsi wawe wanyuma kubera ibihumbi by’abantu babaga bapfira iruhande rwawe.
Bamwe bavugaga ko kwari uguhora gukomeye no guhora kw’Imana,nicyo cyorezo kibasiye ubuzima bw muntu kurusha ibindi mu mateka y’isi kugeza ubu ababibayemo bikabasiga bari baziko ari imperuka ni herezo rya muntu mw’isi, gukomeza kubaho byari igitangaza incuro igihumbi kurusha gupfa ndetse ibi byabaye mugihe cy’iterambere n’imibereho myiza kurusha ibindi bihe byose bari byarabanje mu burayi.
Abanya Burayi bisunze Bikira Maria ntibyagira icyo bimara!
Byageza ho bisunga Bikiramariya aho bari barabajije ishusho nini cyane ya Bikiramariya abari bashoboye kugenda bose bayizengurukana muri Mesina barasenga cyane gusa ntacyo umubyeyi w’imana yabamariye kuri iki cyorezo, ntagitangaza nakimwe babonye bakomeje gupfusha kubwinshi, umwanditsi Nicolaz Piazza yagize ati:” kuzana ishusho ya Bikiramariya ntawe byagize icyo bimarira . Guide shalia wari muganga w’umwami Philip w’ubufaransa akaba ari nawe wa vuraga papa clement wa gatandatu n’umwe mubaganga bahambaye bariho m’isi yicyo gihe , yakoreshaga tekinike zirimo no gushira imisundwe kumibiri y’abantu ikaboka amaraso ngo muburyo bwo gusubiza ubuzima ku murongo ,hiyongeraho kuba kino cyorezo cyari kije mugihe mu kirere.
Umwanditsi Gibrela Dimoses ati:” mukinyejana cya 14 n’ubundi imyitwarire mibi y’abantu mu Burayi yahamagaraga umujinya n’ibihano by’imana .Byaje kumenyekana nyuma ko yari indwara y’icyorezo , ubushita ntiwari umujinya n’ibihano by’Imana , uburyo ubushita bwakwirakwiye mu gihe gito n’uburyo bwakomejwe kwigwaho na imyaka 600 iki cyorezo kiyogoje uburayi,icyahurijwe ho nuko ubushita bwicaga abantu biturutse ku bishyundu n’ibisebe byibasiraga abanduye bitewe na bagiteri yitwa Yasiniya Pesitisi ituruka mu burondwe ariko igakenera n’ahandi yimukira ngo ikunde ikwirakwire inororoke.
Mu kwezi kwa mbere 1344 kiri kimajije gukwirakwira iBurayi cyavuye mu Butaliyani kigera mu Bufaransa, Esipanye aho mu mugi wa Barcelone 60% byabari bahatuye bose barapfuye.,hasize igihe gito kigera Avinyo aho Papa yari atuye , muganga wa Papa amusaba guhunga ngo ba have Papa nawe ati:humura Imana iraza kuturinda” byagiye kugera mu kwezi kwa kane mu 1348 ubushita burimo burimbura abo mu mugi wa Paris kimwe ½ cy’abari bahatuye bose bahise bapfa , uBurayi hose igikuba cyaracitse abatware n’abami bose n’imiryango yabo babonye ibintu bikomeye bahitamo kwihungira basiga abaturage ngo birwarize bahungiye mu ingoro z’imitamenwa mu byaro kure cyane y’imigi bakora kuburyo ntawundi uza kubegera cyangwa se ngo abahungireho.
Umwe mu banditsi b’Abataliyani babaye ho muri ibyo bihe ADINOLO DI TULA yavuze ko bushita bwashegeshe uburayi, abantu bandura kubwinshi, imiryango irazimira bigera aho ntamuntu washakaga kugira aho ahurira n’undi ngo atavaho amwanduza , ntawashoboraga kugira umurwaza , abantu bahunze abandi kuburyo buri wese yabonagamo undi urupfu.
Ati: abagabo bataye abana babo , abagore bata abagabo babo n’urubyaro rwabo abavandimwe baratandukana kuko ubu burwayi bwasaga nubwandurira mukurebana gusa no guhumeka umwuka umwe.”
Buri mugi , buri mudugudu I burayi hadutse ikibazi gikomeye cy’ubwinshi bw’imirambo yabahitanwaga niki cyorezo kandi abandi batiteguye kutabashyingura ngo baaveho bandura ubushita . byaribigeze aho ubushit buhitana abantu ibihumbi by’abantu k’umunsi umuwe nko mubwongere mu mugi wa londre hapfaga abarenga 3000 .
Aho papa yaraherereye I Avinyo naho ubushita bwahitanaga ibihumbi by’abantu mu munsi umwe ndetse mu byumweru bitandatu gusa byasabye ko abantu 11.000 bazize ubushita bashingurwa ahantu hamwe icya rimwe.
Papa clement wa 6 yahisemo gutanga uruzi Rone ngo abishwe n’ubushita bose ariho bazajya bashingurwa mu mazi ntabyo gucukura imva muri Siyena mu bice bya Tosikani mu Butaliyani abari bahatuye ½ bose bishwe n’ubu bushita nkuko umwanditsi Adinola di TULA wari unahatuye yabyanditse.
Nyuma yo guhitana kimwe cya kabiri cy’abari bagize uBurayi bwose iki cyorezo cyarimo kigana ku ndunduro,mu Butaliyani kishye kimwe cyakabiri cyabari bahatye, naho mubwongereza gihitana miliyoni 2 kimwe cya gatatu cyabari batuye ubwongereza muri ibyo bihe ,Iki cyorezo cy’ubushita kirangiye abatware n’abami bavuye aho bari baragiye kwihisha, Papa Clement wari wabanje guhungira mu byaro nawe yaragarutse mu mugi wa avinyo .
Bwari ubwa mbere mu mateka yose buri ntanumwe uvuyemo yabonye abo muryango we harimo n’inshuti ze abona bapfira icyarimwe mu mibabaro idasanzwe nawe ntakizere cyo gukomeza kubaho afite. byasigaye mu nyandiko z’abanditsi benshi nku mutaliyani Patrac , Mathieu Verani w’umufaransa .
Ubushita bwangije inzego zose iterambere ryari rishingiye gusa nyuma abantu bahise batangira kwibanda mu bushakasha bwa siyansi n’ubumenyi ngo bibabere ikizere kibahunza ibyago kuko Kiliziya n’ubundi butegetsi batabashije kubarinda kino cyorezo ,Mu myaka 3 gusa kimwe cyakabiri cy’abantu bari batuye isi bose barapfuye bazize kino cyorezo.
Hategekimana Jean Claude