John Peter Pham, umwanditsi w’Umunyamerika akaba n’impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga yibanda kuri Afurika, yagize ati: “Icyubahiro n’amashimwe kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’ibikorwa by’ubutwari by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Umusaruro w’ubufatanye bw’ingabo na Polisi by’u Rwanda n’ingabo za Leta ya Mozambique mu byumweru bitatu bishize, ukomeje gutangaza Isi yose kuko ibyihebe byamenesheje abaturage mu gihe cy’imyaka ikabakaba itanu ni byo bitahiwe kugenda byububa.
Nyuma yo kubohora uduce twa Palma, Afungi, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama, Awasse, Chinda, Mumu n’utundi tugize Intara ya Cabo Delgado , ku wa Gatandatu taliki ya 8 Kanama 2021 ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zambuye ibyihebe Umujyi wa Mocimboa da Pria.
Mu bitero byagabwe ku basaga 3000 bagize uwo mutwe ushamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu, kuri ubu bake muri bo ni bo bishwe, abandi bahungiye mu mashyamba no mu bice bitandukanye.
Abasesenguzi mu bya Politiki barashimira u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukomeje gutanga urugero rwiza ku gisobanuro cy’ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (south to south cooperation) mu guharanira kugera ku iterambere rirambye.
John Peter Pham, umwanditsi w’Umunyamerika akaba n’impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga yibanda kuri Afurika, yagize ati: “Icyubahiro n’amashimwe kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’ibikorwa by’ubutwari by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, aho zafashije ingabo za Leta kubohora agace uwo mutwe ushamikiye kuri ISIS wigaruriye mu gihe kirenga umwaka wose.”
Brig. Gen. Muhizi Pascal wari uyoboye igitero simusiga cyagabwe ku nyeshyamba mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko kwambura abagizi ba nabi aka gace kari indiri n’icyicaro cyabo ari ikintu gikomeye, kuko ari ho hakorerwaga ubucurabwenge bwo kuyogoza Igihugu nk’uko bari barabyiyemeje.
Ati: “Ni ikintu gikomeye haba ku bajya n’abatuye muri Mozambique nyir’izina, haba ku ngabo z’Igihugu zagize uruhare mu guhangana n’aba bagizi ba nabi; ni n’ikintu gikomeye kuko ibyihebe byinshi ntibigira imipaka, ejo bizaba biri aha ejo bundi biri n’ahandi… ni ikintu gikomeye ku wo ari we wese ukunda amahoro kuko ibyihebe ntibitoranya nta n’ikintu binarwanirira usibye kugira nabi gusa no kwica abantu.
Ibyikorwa by’imitwe y’iterabwoba bishingiye ahanini ku guhabura abaturage na za Leta, ibiteroshuma bihoraho, ubushotoranyi, gusaba ikiguzi cy’umurengera ku byo bigaruriye, kwangiza n’ibindi, nk’uko byagaragajwe n’abanditsi Andrew Kydd na Barbara Walter mu nyandiko yo mu 2003 ishimangira uburyo iterabwoba rikorwamo.
Nubwo kwigarurira ibice runaka ku byihebe ari intambwe ikomeye, ariko kutagira aho bibarizwa hazwi ntibibuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi gukomeza.
Abasesenguzi bamwe bemeza ko ibyihebe bishobora kurekura mu buryo bworoshye aho byatangaje nk’ibirindiro bikuru, mu buryo bwo kugaragaza ko byacitse intege ariko birimo kwisuganyiriza kugaba ibitero byuzuyemo ubugome bukabije, haba ku basivili no ku birindiro bimwe na bimwe bya gisirikare.
“Kumenesha intagondwa mu mijyi no mu turere dukomeye ntabwo bivuze ko zatsinzwe”, nk’uko byatangajwe na BBC. Zinyonyombera mu duce zisobanukiwe neza kurusha undi muntu uwo ari we wese, zikigabamo amatsinda mato, zigahindura umuvuno, ubundi zikihisha mu baturage b’abasivile.
Brig. Gen Muhizi yavuze ko imikorere y’iterabwoba bayisobanukiwe cyane, ku buryo Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique na zo zahinduye umuvuno mu guhangana n’ibyihebe byahungiye mu tundi duce. (Ultram)
Ati: “Aho bihishe hose tuzabasangayo. Hari indi mihanda ishamikiye ku muhanda munini, ibice bitari iby’ibanze na byo tugomba na byo kubifata.”
Yanagaragaje ko uretse gufata ibice mu bigaragara, inzego z’ubutasi zitazahwema gukurikirana ibyihebe byakwivanga mu baturage bigamije ubugizi bwa nabi cyane ko umubare w’ibyameneshejwe ari wo munini cyane ugereranyije n’ibimaze kwicwa.
Nta gushidikanya ko aho byahungiye bikirimo gupanga uko byakongera kwigarurira aho byari byarafashe bikahamburwa, ariko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeza ko ibyihebe bigerageza kwisubiza ahafashwe, bigakubitwa inshuro bitaranatera kabiri.
Kwambura ibyihebe ibice byose byigambaga gufata ni intambwe ikomeye iganisha ku kurandura burundu iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado nk’uko bikomeje kugaragazwa n’impuguke, ariko urugamba rukomeye ni ukubirandurana n’imizi ku buryo agahenge gato iyo ntara yabona katazaba inzozi mbi mu gihe kizaza.
Ibindi bikorwa bigomba gukurikiraho nyuma yo gukurikirana ibi byihebe aho byagiye kwisuganyiriza, ni ugukumira ko byakomeza kubona inkunga izo ari zo zose no gukaza umutekano ku mipaka y’Igihugu.
Uwineza Adeline