Mu gisirikare cya FARDC, hakomeje gututumba umwuka w’ubwoba bikekwa ko hari abandi basirikare bakuru Bashobora gutabwa muri yombi bagasanga Lt Gen Philemon Irung Yav na Gen Cirumwami muri gereza ya Makala baheruka gutabwa muri yombi bacyekwaho gukorana n’umutwe wa M23.
Mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022, nibwo Lt Gen Philemon Yav wari ushinjwe operasiyo zo kurwanya M23 Akaba yari n’umuyobozi wa regiyo ya 3 y’ingabo za FRADC ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi no guha amakuru y’urugamba Gen Makenga uyobora M23, ahita ajya gufungirwa muri Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa ejo kuwa 22 Nzeri 2022, Abasirikare batavuzwe amapeti yabo bagera kuri 75 bivugwa ko bakoranaga byahafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,nabo batawe muri yombi bashinjwa ubugambanyi.
Byavuzwe ko ubwo bugambanyi ntahandi bshingiye atari ugukorana na M23 ibyaha basangiye na Shebuja Lt Gen Philemon Yavan.
Kuri uwo munsi, Gen Cirumwami wahoze akuriye operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru akaba yari Ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa DRCongo ,nawe yatawe muri yombi Acyekwaho ubugambanyi , ahita ajyanwa muri gereza ya Makala hafi y’ahafungiwe Lt Gen Philemon Yav .
Bivugwa ko nawe ubwo bugambanyi ashinjwa, nta kindi bushingiyeho atari ugukorana n’umutwe wa M23.
Ubwoba ni bwose ku bandi basirikare bakuru muri Kivu y’Amajyarguru?
Amakuru aturuka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,avuga ko ubu mu basirikare bakuru ba FARDC by’umwihariko abayoboye ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho M23 yatangirije urugamba, hari Umwuka w’ubwoba, bikanga ko nabo isaha ku yindi bashobora gutabwa muri yombi bacyekwaho ubugambanyi no gukorana na M23.
Aya makuru ,akomeza avuga ko impamvu y’ubu bwoba iri guterwa n’uko ubu mu ngabo za FARDC Byumwihariko muri kivu y’amajyaruguru, hari gukorwa iperereza kugirango barebe niba ntabandi basirikare ba FARDC bashobora kuba bakorana na M23 ngo kuko bikekwako Lt Gen Philemon na Gen Cirumwa ataribo bonyine bakorana na M23 ahubwo hashobora kuba hari abandi, bikaba bishoboka ko mu gihe kiri imbere hashobora gutabwa muri yombi abandi basirikare bakuru bagasanga Lt Gen Philemo Irung na Gen Cirumwa muri Gereza ya Makala mu cyumba gifungirwamo abakora mu nzego zishinzwe umutekano.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Bazirike nushake Bose ubamarire mahabusu iyaba waruzi ko wamusaada ushinja abandi ariwowe kizigenza mugukomeza abakurwanya courage vieux.