Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Idamange Iryamugwiza Yvonne, rumuca n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya Jenoside.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye Igihe ko umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, i Nyanza aho urukiko rufite icyicaro.
Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2021, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashishije YouTube maze akajya atambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.
Umunsi yafatiweho yari amaze gutangaza ikiganiro cyaje gikurikira ikindi yakoze yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.
Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.
Uyu mugore yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire. Yavuze ko atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.