Perezida Paul Kagame yavuze ko abarwanya u Rwanda ‘bakina n’umuriro’nibawegera uzabotsa . Ibi akaba yarabivugiye mu ijambo yavugiye mu majyaruguru y’u Rwanda,akarere ka Burera kuya 8 Gicurasi 2019 ubwo aheruka gusura ako karere.
Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.
Mu ijambo yavugiye mu majyaruguru mu karere ka Burera kuwa 08 Gicurasi 2019, yijeje abaturage gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho bamugejejeho, avuga kandi ku kibazo cy’abaturanyi – atavuze mu mazina – no ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na leta akorera hanze y’u Rwanda yashinze imitwe nka FDLR,FLN,RUD URUNANA na RNC iyi mitwe yose ikaba ifite intwaro aho ikorera mu mashyamba ya Congo n’uBurundi.
Uko iminsi itashye usanga abayishinze bagenda batoragurwa bagakurwa iyo bari bagashikirizwa ubutabera,ku isonga twavuga nka Nsabimana Sankara wari mu birwa bya Mayote,Paul Rusesabagina wakangishaga ubwenegihugu bw’uBubiligi bukaza kumubera imfabusa,Nkusi Yozefu wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Shikamaye Blog wirirwa atuka Leta y’uRwanda,Deo Mushayidi, Rtd Maj Mudatiru Habibu,Lt.Joweli Mutabazi,Nsengimana Herman n’abandi tutabasha kurondora bagiye bavanwa mu mpera z’isi bagashikirizwa ubutabera.
Iyo usesenguye ifatwa ry’abo bose usanga biterwa n’umusaruro mwiza dipolomasi y’uRwanda imaze kubaka bityo akaba nta muntu numwe uzabangamira umutekano w’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro haba ku manwa na n’ijoro umuriro uzabotsa nkuko Umukuru w’Igihugu yabivuze.
Ifatwa rya Ntamuhanga rigomba kubera akabarore abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bari hanze ndetse n’abari mu gihugu,umwe mu basesnguzi mu bya politiki waganiriye na Rwandatribune yavuze ko ifatwa rya Ntamuhanga ritanze isomo rinini kubiyita opozisiyo,ryerekanye ko ubwabo batazi urugamba barwana,ko ubwabo nta bumwe bafitanye kandi butazigera bugerwaho,ndetse uyu musesenguzi avuga ko nta opozisiyo ihari,ababyiyita ko ari uduco tw’amabandi.
Mu nyandiko yashyizwe k’urubuga rwa facebook rw’uwitwa Dr.Ngiruwonsanga umwe mu biyita ko barwanya Leta y’uRwanda yerekanaga akababaro kw’ifatwa rya Ntamuhanga Cassien,ryerekanye intege za opozisiyo,ndetse ko nta na kimwe bazigera bageraho.
Kuba abarwanya Leta y’uRwanda badafite icyo barwanira ninayo mpamvu basinze ubuteguka,intwaro basigaranye niyo kuri youtube na facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga aho bahera mu gitondo batukana kugeza nimugoroba,isubiranamo ryabo ubwabo riterwa n’uko babuze ibyo banenga uRwanda,cyane ko uRwanda ari igihugu cyiyubatse mu karere yaba mu rwego rw’ubutabera,imiyoborere na diplomasi n’ibindi byinshi.
Ifatwa rya Ntamuhanga Cassien kandi risigiye urwibutso Nahimana Thomas,Rugema Kayumba,Mukankiko Sylvie n’abandi birirwa mu ntambara y’umunwa ko nabo igihe kizagera bakagezwa imbere y’ubutabera bagacirwa imanza,ikibabaje buri wese iyo ageze imbere y’ubutabera ntabura kuvuga ko yashutswe.
Kugeza ubu ubwo twandikanga iyi nkuru benshi mu biyita opozisiyo bakomeje kuba mu rujijo rw’uburyo Ntamuhanga yafashwe,bamwe bati ni RNC yamufatishije abandi bati ni Kazigaba Andre,abandi babuze ayo bacira nayo bamira,umunyarwanda yaciye umugani ati:Ikubise mukeba uyirenza urugo!
Shamukiga Kambale