Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutangarira isuku ihambaye umumotari bivugwa ko akorera i Nyamirambo agaragaza mu kazi ke , aho hari abemeza ko batinya kumutega ngo atabaca amafaranga menshi.
Uyu mu motari utaramenyekana amazina bivugwa ko akorera cyane i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Abakoresha urubuga rwa Twitter bakomeje kugenda batangarira isuku n’imyambarire ye basanga yakabaye ibera abandi urugero muri ibi bihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ya CHOGM.
Uwitwa Derick Nkusi yagize ati” Ntababeshye uyu mumotari ntinya kumutega kuko mba mbona andusha gusa neza”
Hari abandi bahise bungamo bagaragaza kwishimira isuku y’uyu mumotari, barimo nk’uwitwa Niyo Pacifique wagize ati:” Ibaze uko byamera mubazi itamukata!, noneho yakwica n’amajyini”
Abakoresha urubuga rwa Twitter bakomeje gushimira uyu musore bavuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters), bavuga ko yakabereye bagenzi be bandi urugero muri iki gihe u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza(CHOGM) iteganijwe guhera kuwa 20 Kamena 2022.
Ntababeshye uyu mumotari ninya kumutega kuko mba mbona andusha gusa neza?♂️?? pic.twitter.com/ztkbKOb4TT
— Akadomo.?? (@derrick_nkusi) June 9, 2022
Cyakoze nukuri urugero rwiza peuh
Ariko chogam ubundi ni igiki ku Burton buri kintu cyose ubu cyitirirwa iyo nama,ikaba ibujije bamwe amahoro n’umutuzo bahungetwa ngo bavugurure amazu, hôtel zafashe imyenda,inguzanyo zitagira impamvu ngo ni ukubera yo,mbese ibyacu byaranyobeye!!!unyuze imihanda migari ukareba isuku n’inyubako ntiwamenya KO hirya yaho biba byacitse;ariko nibyo koko ngo umushyitsi akurusha imbuto.
Uyu se Arusha Valens ukorera mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ahitwa kuri arrete ?