Hagaragaye ifoto y’Abapolisi babiri b’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye kwiba itungo ry’umuturage. Hatangajwe icyo aba bapolisi bitwaje ngo bibe iyi hene.
Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza aba bapolisi babiri umwe afashe amaguru undi afashe amaboko, batwaye iyi hene.
Bamwe mu bagize icyo bayivugaho, bavuze ko bidatunguranye kuko izi ngeso mbi zimenyerewe ku bo mu nzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibikorwa nk’ibi bigaragara ku bo mu nzego z’umutekano za Congo, mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na zo ugaragaza ubunyamwuga budasanzwe kuko aho ugeze, abaturage biruhutsa.
Hari uwagereranyije ibi byakozwe n’abaplisi ba Congo ndetse n’imyitwarire iboneye iranga abarwanyi ba M23, avuga ko abo mu nzego za Congo zatangiye ibikorwa byo gusahura imitungo y’abaturage mu bice bya Rubaya na Bihambwe, babeshya ngo M23 yahageze.
Uyu yagize ati “M23 ntabwo yigeze ikandagiza ikirenge muri Rubaya cyangwa Bihambwe. FARDC mu bwoba bwabo bahunze nko muri Sake. bagarutse nyuma yo kubona ko M23 zitageze. Kuyobora, aba bajura b’ihene bishimira ko bivugwa ko bigaruriye Rubaya nkaho hari intambara”
Si rimwe cyangwa kabiri hagaragara abapolisi cyangwa abasirikare bo muri Congo mu bikorwa nk’ibi by’ubusahuzi, kuko bagaragaye kenshi kuva muri iki Gihugu hatangira intamaba imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23, bakayitwaza bagasahurira mu nduru.
RWANDATRIBUNE.COM