Mu mafoto y’abakuru b’ihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EAC), yiga ku bibazo bya DR-Congo, yabaye kuri uyu wa Gatandandu tariki 4 Gashyantare 2023, Perezida Kagame na mugenzi we w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye bagaragaye bamwenyura bahuje urugwiro nyuma y’igihe umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Ni inama y’iikitaraganya yatumijwe na Perezida w’u Burundi , Evariste Ndayishimiye ari we uyoboye uyu muryango , ikaba yitabiriwe n’abarimo Perezida Museveni wa Uganda ,Felix Tshisekedi wa Congo, William Ruto wa Kenya ndetse na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Iyi foto ikomeye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ikaba yazamuye amarangamutima ya benshi cyane ko Perezida Kagame yaherukaga I Bujumbura mu mwaka wa 2008 ndetse umubabo w’u Rwanda n’u Burundi ukaba warajemo agatotsi kuva mu 2015 ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’urutegetse bwa Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi waje kwitaba Imana azize uburwayi.
U Burundi bwashinje u Rwanda kuba bucumbikiye abagize uruhare muri iri hirikwa ry’ubutegetsi rusaba ko rwabohereza gusa u Rwanda rwavuze ko byaba bihabanye kure n’amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi .
Aho Perezida Evariste Ndayishimiye agereye ku butegetsi umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzahuka , dore ko abakuru b’ibihugu bakunze koherezanya ubutumwa bugaragaza ubushake bwo gushyira ibintu ku murongo.
Umwaka ushize kandi u Burundi buherutse gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’uko rwo rwari wabanje kubikora , ibintu benshi bemeza ko umubano uri mu nzira nziza.