Umwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye arongooye abandi bagenzi be, yambaye mu buryo bwo kwirinda ko isasu ryamuhinguranya.
Uyu musirikare yagaragaye mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura aho yabereye muri Segiteri ya Makombo hafi y’agace ka Kingi mu bilometero 10 uvuye mumajyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Sake muri Terirwa ya Masisi.
Ni amafoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, aho hagaragaramo umwe mu basirikare ari imbere y’abandi, yambaye impuzankano afite imbunda idasanzwe.
Uyu musirikare kandi yari yambaye imyambaro bigaragara ko imbere yashyizemo umwambaro udatoborwa n’isasu.
Inyuma ye kandi haba hagaragara abandi basirikare bagenzi be ba FARDC, na bo bayobowe n’undi musirikare mukuru bigaragara ko ari uyoboye urugamba.
RWANDATRIBUNE.COM