Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyamba n’ifoto ya Victoire Ingabire Umuhoza umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda .
Iyi ifoto igaragaza Madame Ingabire Victoire yicaye ku ntebe asa n’urimo avugana n’itangazamakuru yambaye ijipo y’ubururu ariko ibibebero bye birihanze.
Nyuma yo gushyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bayibonye bacitse ururondogoro bavuga ko Victoire Ingabire nk’umunyapolitiki wakunze kugaragaza inyota yo kwicara mu ntebe yo mu Rugwiro atagakwiye kwambara cyangwa se kwicara mu buryo bugaragaza ihibero bye ndetse ntibatinya kumugereranya n’umumansuzi[Abakobwa babyina basa n’abambaye ubusa].
Ibi ariko byatumye habaho guterana amagambo hagati y’abanenze iyo myambarire n’abari bashyigikiye Victoire Ingabire by’umwihariko Kayumba Rugema mwishywa wa Kayumba Nyamwasa n’undi witwa Uwimpuwe Gabriella bose baba mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Kayumba Rugema yatangiye avuga ko imyamabarire ya Victoire Ingabire imeze nk’iyabamansuzi( (abakobwa babyina mu tubari bambaye utwenda tugufi )
Mu kumusubiza uwitwa Uwimpuwe Gabriella yabwiye Kayumba Rugema ko ibitekerezo bye bihora mu majipo ndetse ko ariyo mpamvu yanduye agakoko gatera SIDA akiri umwana muto kubera ubuhehesi bwakunze kumurangwaho .
Hategekimana Claude