Hagaragaye ifoto y’umwe mu bacanshuro bahawe ikiraka na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragara ko amaze kumenyerana n’abasirikare b’iki Gihugu.
Ni ifoto igaragaza uyu murwanyi wo mu itsinda ry’indwanyi kabuhariwe rizwi nka Wagner, ari kumwe n’abasirikare babiri ba FARDC bigaraga ko bamaze kumenyerana.
Aba bacanshuro bo mu mutwe w’Abarusiya, batangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka ushize, na bo ntibigeze bihishira kuko bagiye bagaragara ahantu hatandukanye.
Aba bacanshuro bazanywe ngo bafashe FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, banagaragaye mu rugamba nyirizina, ndetse hari n’umurambo w’umwe muri bo wagaragaye yamaze gupfira muri iyi mirwano arashwe na M23.
Mu minsi ishize kandi hagaragaye abandi barwanyi b’abazungu bo muri iri tsinda ry’abacanshuro, bari gutoza abasirikare ba FARDC.
Umutwe wa M23 wakunze kunega Tshisekedi n’ubutegetsi we ku bwo kwinjiza mu mirwano ishingiye ku bibazo by’iki Gihugu, bakayinjizamo abanyamahanga.
Umutwe wa M23 ugendeye kuri iyi foto yagaragaye uyu munsi, wongeye kunenga Tshisekedi kuba akomeje gukoresha abacanshuro, uvuga ko ibi biri mu bizitira inzira yo kugera ku mahoro.
RWANDATRIBUNE.COM