Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje guha isomo ry’urugamba igisirikare cya Repubulika Iharanira Dekokarasi ya Congo (FARDC) nubwo kisunze ubufasha kugeza no ku bacanshuro, hagaragaye ifoto y’abarwanyi ba M23 bavuye gukinagiza FARDC, bigaragara ko bananiwe.
Ni ifoto yagiye hanze mu gihe urugamba hagati ya M23 na FARDC rukomeje gushyuha, aho uyu mutwe wongeye kugaragarriza igisirikare cya Congo ko batari ku rwego rumwe mu mirwanire.
Ibi byagaragariye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Gashyantare 2023 muri Masisi, aho M23 yongeye gusubiza inyuma FARDC.
M23 yakunze kuvuga ko itarwana igamije gufata ibice runaka, ahubwo ko ishaka gukomeza kurindira umutekano abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa umusubirizo, bazizwa ubwoko bwabo.
Umusesenguzi wagize icyo avuga kuri iyi foto igaragaza abarwanyi ba M23 bavuye ku rugamba bigaragara ko baguye agacuho, yavuze ko uburyo M23 yitwara ari ubunyamwuga budasanzwe kandi ko kuba urwanira impamvu ifite ishingiro, biri mu bikomeje kuyiha amahirwe yo gukomeza kwitwara neza.
Umuryango w’Abibumbye na wo wigeze kwemera ko M23 atari umutwe witwaje intwaro nk’indi yose, ahubwo ko ari igisirikare gikomeye, gifite imyitozo ihambaye ndetse n’ibikoresho byihagazeho.
RWANDATRIBUNE.COM