Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022, nibwo Amb Busingye Johnson uheruka kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yashyikirije Umwamikazi Elizabeth impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’Abongereza.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza agaragaza Amb Busingye yinjira mu igare rikuruwe n’amafarasi, mu rugendo rumwerekeza mu ngoro y’umwamikazi w’u Bwongereza ya Buckingham.
Mu butumwa Amabasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyzie ku rukuta rwayo rwa Twiiter , yavuze ko Amb Busingye yashyikirije umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth ubutumwa bwa Perezida Kagame . Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Busingye n’Umwamikazi Elizabeth baganiriye ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryangi w’abakoresha ururimi rw’Icyongereza (Common Wealth) izwi nka CHOGM iteganijwe kwakirwa n’u Rwanda kuva kuwa 20 Kamena 2022.
Amb Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwonegereza nyuma yo guhindurirwa imirimo yari amazempo iminsi, aho yari Minisitir w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta.
Bugingye Johnston yasimbuye Yamina Karitanyi wahise agaruka mu Rwanda kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gazi, Mine na Peteroli.
Mbere yo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye yakoze imirimo inyuranye muri Guverinoma no mu rwego rw’ubucamanza harimo no kuba yarabaye Umucamanza w’Urukiko Rukuru n’Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ)
Uretse Busingye Johnson, hari na Amb Dr. Emmanuel Mallia washyikirije Umwamikazi impapuro zimwemerera guhagararira iguhugu cye cya Malta mu Bwami Bw’Abongereza.
? Horse-drawn carriage departs from #Rwanda House in London to take High Commissioner @BusingyeJohns to Buckingham Palace for the presentation of his credentials to Her Majesty Queen Elizabeth II @RoyalFamily. ????#RwandaInUK pic.twitter.com/wqtG2cmH9a
— ??Rwanda in UK ?????? (@RwandaInUK) April 29, 2022