Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharaniraDemokarasi ya Congo, Vincent Karega n’abo bakoranaga muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa bafashe ifoto y’urwibutso mbere y’uko bava muri iki gihugu cyabirukanye.
Iyi foto yashyizwe hanze na Ambasaderi Vincent Karega abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yashimiye abo bakoranaga ndetse avuga ko atazibagirwa ibihe byiza bagiriye muri iki gihugu.
Biteganijwe ko Indege icyura Ambasaderi Karega n’abandi bakozi ba Ambasade y’u Rwanda igera i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022.
Mu nama Nkuru y’Umutekano ya RD Congo yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi yemeje ko Ambasaderi w’u Rwanda muri RD Congo agomba kuba yavuye muri iki gihugu bitarenze amasaha 48.
Ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize abayobozi muri Guverinoma ya RD Congo bashinja u Rwanda gukorana no gushyigikira umutwe wa M23 bafata nk’umutwe w’Iterabwoba.
Photo souvenir avec mes collègues d' Ambassade avant de quitter Kinshasa. Nous sommes ensemble. Merci pour tout. pic.twitter.com/5J0nczewIm
— Vincent Karega (@vincentkarega1) October 31, 2022