Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yabonanye na Madame Denise Nyekuru Tshisekedi, Umufasha wa Perezida Tshisekedi.
Aba bafasha b’abakuru b’ibihugu bahuye kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, aho bombi baharekeje abakuru b’ibihugu byombi bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York ku kicaro gikuru cy’uyu muryango.
Ifoto yabo ikimara kujya hanze, Abanyekongo benshi bariye karungu bibasira Madamu Nyekuru bavuga ko yakoze igisa n’ubugambanyi bwo kwifotozanya na Madamu Jeannette Kagame kuko ngo u Rwanda rukomeje guteza ibibazo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Cyakora hari abandi bavuga ko kuba aba Bafasha b’abakuru b’Ibihugu byombi bahuye bakishimirana ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko abatuye ibihugu byombi batagakwiye kurebana ayingwe, cyane ko ngo umuturanyi wawe wa hafi aruta umuvandimwe wawe wa kure.
U Rwanda na Repubulik iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi minsi umubano w’ibihugu byombi ntiwifashe neza, ahanini biturutse ku bitero umutwe wa M23 ugaba ku ngabo za Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo.
U Rwanda rushinja FARDC kwihuza na FDLR yiganjemo abasize bahekuye u Rwana mu mwaka 1994, mu rugamba ihanganyemo na M23.
Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo nayo ntiyahwemye gushinja u Rwanda kuba ifasha umutwe wa M23, yewe no kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, ubwo yari imbere y’abagize Inteko rusange ya UN , Perezida Tshisekedi yemeje ko ingabo z’u Rwanda arizo ziyambitse umwambaro wa M23 zifata umujyi wa Bunagana.
Ku bijyanye no kuba Ingabo ze zifatanya na FDLR , Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwitwaza FDLR itakibaho, mu guhungabanya umutekano w’Uburasirazuba bw’igihugu cye.