Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma wagiye agaragara mu bice byabaga bigenzurwa n’uyu mutwe anaganira n’abaturage babituyemo, noneho yagaragaye yica muri biro byiza birimo n’ibendera ry’Igihugu cya RDCongo.
Maj Willy Ngoma ni umwe mu bazwi cyane mu mutwe wa M23 kuko ubwo uyu mutwe wuburaga imirwano umwaka ushize, ari we wakundaga kuwuvugira.
Yagiye kandi agaragara atembera mu bice byabaga byarafashwe n’umutwe wa M23, yisanzuranye n’abaturage bamukunze cyane ndetse na we abaganiriza bahuje urugwiro.
Ifoto ye yicaye mu biro byiza, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe, aho aba anambaye impuzankano nshya mu ziherutse guhabwa abasirikare ba FARDC.
Uyu mugabo wumvikanye nk’ufite ubuhanga mu gutangaza amakuru, yagiye kandi avuga ko umutwe wa M23 udakwiye gufatwa nk’imitwe yitwaje intwaro nk’indi yose iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko uyu mutwe wa M23 ufite icyo urwanira cyumvikana kuko uharanira kurandura ihohoterwa n’iyicwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM