Nyuma yuko mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, bamwe bigabije ibiro byayo biri i Goma barabisahura. Mu basahuye hagararayemo n’abasirikare ba FARDC.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune i Goma, yavuze ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, abigaragambya bari bakamejeje ndetse bakomeza umurego mu buryo budasanzwe.
Mu bitabiriye iyi myigaragambyo kandi harimo abagiye ku kigo cya MONUSCO i Goma, baragitera, bamena ibiro byacyo babyinjiramo ubundi banasahura ibikoresho byose bahasanze.
Uwiboneye abasahuye ibikoresho bya MONUSCO, avuga ko yabonyemo abasirikare ba FARDC, bamwe bafite za mudasobwa, televiziyo, intebe ndetse n’ibindi bikoreho basahuye.
RWANDATRIBUNE.COM