Mu mirambo 85 yabonetse mu gace ka Bwiza muri Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, y’abari ku ruhande rwa FARDC, basanzemo uw’umuzungu bikekwa ko ari Umurusiya w’itsinda ry’abacanshuro baherutse kuza kurwana muri Congo.
Ni umurambo wakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ukaba umwe mu mirambo myinshi y’abo ku ruhande rwa FARDC bivuganywe na M23 mu mirwano ibahanganishije.
Amakuru agera kuri Rwandatribune, avuga ko kuva mu mpera z’iki cyumweru, mu gace ka Bwiza habayeho kurasana kuremereye hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 ndetse na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, Mai Mai na Nyatura.
Uri muri Congo ukurikiranira hafi amakuru y’uru rugamba, avuga ko mu mirambo 85 yabonetse muri aka gace y’abishwe ku ruhande rwa FARDC harimo uw’umuzungu.
Uyu yagize ati “Ni Umurusiya wo mu itsinda rya Wagner riri kurwanira Guverinoma ya Congo aho yiyemeje kurwanya Intare za Sarambwe (M23).”
Iri tsinda ry’abacanshuro bahawe akazi na Guverinoma ya Congo, ryavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho byavugwaga ko aba bacanshuro bagera mu 100 bamaze kugera i Goma.
Ibi kandi byanatumye Leta Zunze Ubumwe za America zitumiza Ambasade wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ajye gusobanura iby’aba bacanshuro b’Abarusiya.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko sha Sarambwe ni mbi kabisa! Ikubita itababarira! Uyu muzungu rero buriya n’umwe mu bacanshuro ba Wagner group. Nyamara RDC irimo irikururira ibibazo. Numva ngo iyo umucanshuro umwe apfuye ngo yishurwa akayabo.
ARIKO IKI KINYAMAKURU NI ICYA M23 CG KO KIVUGA ABISHWE NAYO NTA NUWE MURIBO URICWA ESE BO BAKOZE MU MABUYE SI IKINYAMAKURU SINZONGERA KUGISOMA
Ngaho wowe babwire uko ushaka bazajya bandika kugira ngo uzakomeze kugisoma. Hahahahah
Hello,uzakireke kuko abazi gusoma turi benshi