Hagaragaye ifoto idasanzwe y’umubikira wari mu nzira yigendera bigaraga ko ashobora kuba atwite inda nkuru, aho bivugwa ko ari ari umwe mu Banyekongo bari mu myigaragambyo yamagana u Rwanda.
Ku Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, muri Diyoseze zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda yateguwe n’Inama nkuru y’Abepisikopi muri iki Gihugu.
Nyuma y’iyi myigaragambyo, hagaragaye ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari umubikira wari muri iyi myigaragambyo.
Uyu mubukira bigaragara ko atwite akuriwe ndetse yambaye ikanzu isanzwe yambarwa n’abihayimana ndetse n’ivara ryambarwa n’Ababikira.
Uwitwa Ndahiro Bryan Cyamatare umwe mu bashyize iyi foto kuri Facebook yagize ati “Muri Zaire hahora udushya, twamenye amakuru ko wa mubikira utwite wo muri Zaire wagaragaye mu myigaragambyo yamagana u Rwanda asanzwe ari umuforomokasi mu Bitaro bya Mukwege.”
RWANDATRIBUNE.COM