Papa Francis ,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yagaragaye bwa mbere asunikwa mukagare k’ababana n’ubumuga, mu gihe yasunikwaga ku igare yagendaga asuhuza Abakirisitu bari baje kumureba.
Uyu mushumba wa Kiliziya ku Isi ufite imyaka 85 nibwo bwa mbere agaragaye ari mu igare.kubera ko yari aherutse kubagwa mu ivi. Abo mu Biro bye babanje kumubuza kujya mu nama zitandukanye kubera ko afite icyo kibazo cyo mu ivi.
Ku munsi Mukuru wa Pasika yagaragaye nk’umuntu ufite intege nke kubera uburwayi.
Iyo atari busome Misa, Papa yohereza umu Karidinali ngo amukorere imirimo harimo n’uwo gusoma Misa muri Bazilika ya Mutagarifu Petero iri Vatican.
Hari n’ikiganiro aherutse guha ikinyamakuru cyitwa Corriere della Sera avuga ko mu minsi iri imbere azabagwa.
Nyir’ubutungane Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi , yagiye ku buyobozi bwa Kiliziya asimbuye Papa Benedigito wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uwineza Adeline